Gicumbi: Imvura yasenye amazu 22
Nk’uko Kigali today yakomeje kubageza ho ibintu binyuranye byangijwe n’imvura yaguye hirya no hino mu gihugu tariki ya 15/10/2014, mu karere ka Gicumbi naho yasenye amazu y’abaturage agera muri 22.
Umukecuru witwa Nzamugura Isabelle, umwe mu basenyewe n’iyo mvura, avuga ko yagiye mu nzu yugamye maze yumva amabati yose hamwe n’igisenge cy’inzu biragiye ubwoba buhita bumutaha yikubita hasi.
Nyuma yo kwitura hasi ngo yaje kuvanwa muri iyo nzu ye n’umukazana we ahita amujyana mu rugo.
Uyu mukecuru wahuye n’iki kibazo cyo gusenyerwa n’imvura avuga ko byamuhungabanyije bigatuma ata umutwe ku buryo atabasha no kugira icyo arya.
“Nahungabanye cyane gusenyerwa n’imvura byanyibukije abana banjye bapfuye bagashira none nkaba nsenyewe n’imvura nkaba ntafite aho mba,” uko niko Nzamugura abivuga.

Gusa ngo inzu ye yari isanzwe ifite ikibazo cy’uko idakomeye kuko ngo yayubakiwe n’umuganda nyuma akaza kugira amahirwe pasiteri wo mu itorero ry’abametodisite akamugoboka akamuha amabati.
Ikindi atekereza cyaba cyatumye inzu ye isenyuka ngo ntabwo bigeze bazirika igisenge bityo inkubi y’umuyaga ikaba ariyo mpamvu yabashije kuyisakambura.
Bazubagira Jacqueline utuye mu kagari ka Kibari mu murenge wa Byumba nawe yasenyewe n’imvura, ariko agira amahirwe abaturanyi bamufasha gukuramo abana ntiyabagwira ngo bahasige ubuzima.
Ibikorwa by’ubutabazi kandi ntabwo byarangiriye mu gukura abana muri iyo nzu ahubwo bamufashije no gusakara igikoni akaba abonye aho yikinga kugira ngo bazamusanire nyuma nk’uko akomeza abivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, avuga ko mu mazu yasenywe n’imvura amenshi yagaragaye mu murenge wa Byumba ku buryo amwe muri yo adashobora no kongera gusanwa.
Avuga ko asanga impamvu y’isenyuka ryayo mazu rituruka ku miterere y’aka karere kuko gafite imisozi ihanamye bigatuma igihe imvura ikubye inkubi y’umuyaga ishobora kubasenyera.
Ikindi ni nuko usanga akenshi ibisenge by’ayo mazu baba batarabiziritse ngo babikomeze bityo umuyaga waza ari mwinshi bigahita biguruka n’amazu agakurizamo gusenyuka.
Akomeza avuga ko hagiye gukorwa ubuvugizi ku baturage basenyewe n’imvura kugira ngo harebwe uburyo bakongera kubakirwa bakabona aho baba.
Amazu 17 yasenyutse ni ayo mu murenge wa Byumba, 3 ni ayo mu murenge wa Rwamiko, naho andi mazu 2 yo aherereye mu murenge wa Mutete.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|