Gicumbi: Impanuka ihitanye umumotari n’umubikira

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Kamena 2019, mu muhanda Rukomo-Gatuna wo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, habereye impanuka ya Moto ihitana umubikira witwa Terimbere Théopiste, wayoboraga ikigo nderabuzima cya Rushaki ihitana n’umumotari wari umutwaye.

Soeur Terimbere Théopiste wahitanwe n'impanuka yari asanzwe ari umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rushaki
Soeur Terimbere Théopiste wahitanwe n’impanuka yari asanzwe ari umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rushaki

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi, yavuze ko iyo mpanuka yatewe no kugenda nabi k’umumotari washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere, ayigwamo ahita apfa we n’umugenzi yari atwaye.

Agira ati “Ni umumotari wadepashije(washatse kunyura ku modoka yari imuri imbere) nabi agongwa n’iyo babisikanaga ahasiga ubuzima n’uwo yari ahetse. Bibaye mu kanya saa munani zirengaho utunota duke. Bavaga Manyagiro berekeza i Kabuga, ubu imirambo iri mu bitaro bya Byumba”.

Imodoka yagonganye n’uwo mumotari ni iyo mu ruganda rw’icyayi rwa Mulindi.

SSP JMV Ndushabandi, arasaba abatwara ibinyabizika kubahiriza amategeko y’umuhanda, baharanira kwirinda impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Ati “Ubutumwa ni ugusaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, by’umwihariko iyo banyuranaho, umuntu akareba ko uwo anyuraho yamuhaye inzira kandi ko aho aturuka nta kibazo gihari, bityo bigatuma birinda impanuka za hato na hato”.

SSP Ndushabandi avuga kandi ko, abakoresha umuhanda batarumva neza ubutumwa bukubiye muri gahunda Polisi yatangije yise ‘Gerayo Amahoro’.

Agira ati “Ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro, buratanga umusaruro ariko ntabwo uri ku rwego rushimishije, kuko impanuka n’ubu zikigaragara kandi zitari zikwiriye, nta mpanuka igomba guterwa n’umuvuduko ukabije, nta mpanuka ikwiye guterwa n’ubusinzi, nta mpanuka ikwiye guterwa no kunyuranaho nabi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana ibakire mubayo.gusa abatwara ibinyabiziga nibabikore kinyamwuga dore impanuka ziratumaraho abantu.

ruganintwali serge yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

imana yakire uwo mushiki wacu wari warayiyeguriye

gakuba yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Imana yakire ba Nyakwigendera pee Ariko uziko moto ziri mubintu bimaze guhitana abantu benshi mu Rwanda Ni iki cyakorwa koko ngo bicike?
Gusa numva abamotard batagira ibyangombwa bahasywa kuko ni benshi ikindi natwe abagenzi tukivugira igihe agenda nabi ntumutinye ukamwiyama cyane ndetse byakwanga ukavaho

Ngweba yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Twihwmgwnishije imiryango yabuze ababo.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-06-2019  →  Musubize

Imana ibakire mubayo

Nsabinana yanditse ku itariki ya: 5-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka