Gicumbi: Ikamyo yahitanye umwana ikomeretsa abandi bane

Ku gicamunsi cya tariki 03/04/2013 mu Kagali ka Nyarutarama Umurenge wa Byumba, mu Karere ka Gicumbi habereye impanuka y’ikamyo yahitanye umuntu umwe maze ikomerekeramo bikabije abandi bane.

Iyi kamyo ikorera ishami rya Economat General ya Diyosezi ya Byumba yari itwawe na Habanabakize Thomas, yari ivuye gupakira amabuye mu Kagari ka Nyarutarama hejuru huriyeho abana bagera ku icumi, igeze mu ikorosi iragwa nk’uko byemezwa n’ababonye iyo mpanuka ubwo yabaga.

Yaguye mu ikorosi riri mu ishyamba riherereye kuri metero zigera kuri 900 uvuye aho yapakiraga amabuye. Abayibonye bavuga ko ubwo yakataga muri iri koni yarenze umuhanda.

Umwe mu bakomeretse witwa Marusha Jean Nepo akaba nawe kigingi w’iyi modoka arimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Byumba. Mu kiganiro kuri telephone igendanwa, yagize ati “nabonye amabuye andi hejuru maze sinamenye uko byagenze, ahubwo mbona nakomeretse”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagali ka Nyarutarama, Nzabarinda Elie, avuga ko iby’iyo mpanuka bibabaje, ndetse n’aho yari ivuye gupakira amabuye ubuyobozi bwa Gicumbi bwari bwabihagaritse kuko habangamiye ibidukikije.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka