Gicumbi:Dusabimana yishe umwana we amukubise umwase

Dusabimana Theophile ukomoka mu mudugudu wa Rwagihura,akagari ka Nyankenke,umurenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi afungiye kuri station ya polisi ya Gicumbi azira kwica umwana we Umutesiwase amukubise umwase ubwo yarwanaga n’umugore we.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 11/3/2012, ubwo Dusabimana yazaga yasinze maze agatangira gukubita umugore we Mukandeze Anastasie; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke,Joseph Rusizana.

Ubwo barwanaga, umuhungu wabo wubatse yaje kubakiza maze nyina ahunga umugabo we. Ntibyarangiriye aho kuko Dusabimana yaje gukurikirana umugore we aho yahungiye maze igihe agiye kumukubita umwase, akawukubita umwana we Umutoniwase maze agahita yitaba Imana”.

Joseph Rusizana avuga ko ubusanzwe uru rugo rusanzwe rurangwamo amakimbirane ahanini ashingiye ku bukene.

Nk’umuyobozi, Ruzigana, asaba abaturage ayobora kugira imibanire myiza ndetse anashishikariza imiryango ibana ku buryo butemewe n’amategeko kubicisha mu mategeko kuko biri mu byatezaga amakimbirane muri uyu muryango wa Dusabimana.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka