Gicumbi: Biyemeje kurwanya kanyanga

Mu nama y’umutekano y’akarere ka Gicumbi yabaye tariki 22/12/2011, hafashwe icyemezo ko inzoga ya kanyanga igiye kurwanywa kuko iza ku isonga mu bihungabanya umutekano wo muri ako karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nyangezi Bonane, yavuze ko abaturage banywa kanyanga maze bagasara ugasanga bataye ubwenge bagahungabanya umutekano.

Inzego za gisirikare, iza polisi ndetse na local defence hamwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze bemeje ko hagiye gukazwa umurego wo kurwanya abantu bakora za kanyanga.

Bonane yavuze ko inzoga ya Kanyanga ari kimwe mubiyobyabwenge ndetse yangiza ubuzima bw’umuntu muri rusange bikaba ariyo mpamvu usanga buri muntu wese akwiye kuba imboni ya mugenzi we mu kurwanya icyo kiyobyabwenge.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka