Gicumbi: Batatu batawe muri yombi bazira magendu za Chief Waragi

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi abagabo batatu aribo Daniel Habumuremyi, Emmanuel Nshimiyimana na Jean Pierre Maniriho bakekwaho gutwara forode y’inzoga ya Chief Waragi.

Aba bagabo batatu batawe muri yombi tariki 06/02/2013 mu mukwabu wakozwe na polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego z’umutekano mu kagari ka Nyaruka mu murenge wa Cyumba hagamijwe kurwanya forode ikorerwa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda.

Ubwo bafatwaga bari bafite udushashi twa Chief Waragi 1620 bari batwaye ku magare bahita bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba nk’uko urubuga rwa internet rwa polisi rubitangaza.

Aba bagabo batawe muri yombi mu gihe polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zikomeje inzira yo gufatanya mu guhangana n’ibyaha byambuka imipaka birimo gucuruza abantu n’ibiyobyabwenge.

Aba bacyekwaho iki cyaha baniyemerera bakanagisabira imbabazi bavuga ko bari batwaye izi nzoga zitemewe muri santere ya Yaramba mu karere ka Gicumbi aho bafite umukiriya w’imena.

Abatawe muri yombi n'inzoga bafatanywe.
Abatawe muri yombi n’inzoga bafatanywe.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’amajyaruguru, Superintendent Francis Gahima yavuze ko uyu mukwabu ndetse no gutabwa muri yombi kw’aba bagabo batatu ari bimwe mu bikorwa bigamije guca intege abanyabyaha harimo n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Yaburiye kandi abantu bose bagira uruhare mu byaha kubireka mbere y’uko batabwa muri yombi.

Yasabye abaturage by’umwihariko abatuye ku mipaka kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa bibi nko gucuruza forode, ngo kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu.

Gucuruza forode byigeze kuba ikibazo gikomeye mu myaka yashize, ariko ubu kikaba cyari kiri kugenda kigabanuka mu buryo bugaragara bitewe n’ingamba zitandukanye polisi y’igihugu yagiye ifata ku bufatanye n’izindi nzego mu rwego rwo kuyirwanya, nk’uko polisi ikomeza ibitangaza.

Supt. Gahima yakomeje asaba abashaka gucuruza ko babikora mu buryo bwemewe n’amategeko bwinjiza inyungu inyuze mu mucyo mu buryo burambye, aho gucuruza mu buryo butemewe bakwepa imisoro bibagusha mu kwishyura ibirenze mu gihe bahanwe batawe muri yombi.

Icyo gihe kandi polisi yafashe abantu bane mu karere ka Burera bafatanywe litiro nka 30 za Kanyanga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka