Gicumbi: Batanu bakomerekeye mu mpanuka ya Fuso zagoganye
Abantu batanu barwariye mu bitaro bikuru bya Byumba nyuma yo gukomerekera mu mpanuka ya Fuso ebyiri zagonganiye mu kagari ka Musenyi mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi 14h00 uyu munsi tariki 19/04/2012.
Nk’uko abaturage babonye iyo mpanuka iba babyemeza, Fuso yavaga i Kigali ijya i Kampala ifite Pulake RAB 623H yagonganye n’indi nayo yo mu bwoko bwa Fuso yavaga i Kampala ijya i Kigali ifite plaque UAL 822H.
Iyo mpanuka ikaba yakomerekeyemo bikomeye uwitwa Hitimana Emmanuel warutwaye Fuso yavaga i Kigali yari itwaye isima yo kubaka aho umuryango utabara imbabarere(croix rouge) ukorera muri Gicumbi irimo kubaka umudugudu w’impfubyi n’abatishoboye ahitwa i Ngondore.

Abaturage bemeza ko impamvu nyamukuru yateye iyo mpanuka ari umuvuduko mwinshi wa Fuso yavaga i Kigali kuko yabuze uko ihagarara igihe yagonganye n’iyavaga i Kampala.
Ubu abakomerekeye muri iyi mpanuka bari gukurikiranwa n’abaganga bo mu bitaro bya Byumba.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|