Gicumbi: Batanu bagwiriwe n’ikirombe k’ingwa bane bahasiga ubuzima

Abantu batanu bari bagiye gukura ingwa yo gusiga kunzu bagwiriwe n’ikirombe giherereye mu kagari ka Rukumba, umudugudu wa Nyabisindu, umurenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi, bane muri bo bahita bapfa undi umwe arakomereka bikabije.

Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare Karyango Elyse, avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014, aribwo aba bantu bagwiriwe n’ikirombe kubera ko imvura imaze iminsi igwa ubutaka bukoroha.

Bikimara kuba inzego z’ubuybozi zahise zihutira gutabara maze babakuramo bane muri bob amaze gupfa umwe arakomereka.

Abapfuye ni Muhire Valentin, Sebahutu Alex, Musabyemariya, na Kabera imirambo yabo yahise ijyanwa muburuhukiro bw’ibitaro bikuru bya Byumba naho uwitwa Nyakamwe wakomeretse bidakabije akaba yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Rutare nk’uko Karyango Umuybozi w’umurenge wa Rutare akomeza abivu.

Karyango atanga ubutumwa kubantu bajya mubirombe muri ibi bihe by’imvura ko bari bakwiye kwitonda bakabanza kureba niba ahantu bagiye gucukura ubutaka bwaho butoroshye kuburyo ikirombe kitari bubagwe hejuru.

Yasabye kandi urubyiruko ndetse n’undi muntu uwo ari wese kwirinda kwinjira mubirombe ari benshi kuko iyo kiguye gihitana abakinjiyemo bose.

Yihanganishije kandi imiryango yabuze ababo baka bazifatanya mugikorwa cyo kubashyingura kuri uyu wa gatandatu tariki15/11/2014.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka