Gicumbi: Batangiye icyumweru cyo gukumira impanuka mu muhanda

Mu mezi 9 ashize, impanuka 38 zahitanye abantu 9 abandi 29 barakomereka mu karere ka Gicumbi akaba ari nayo mpamvu kuri uyu wa 06/10/2014 Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda (Traffic Police) yatangirije icyumweru cyo gukangurira abakoresha umuhanda kwirinda impanuka.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti “Abanyamaguru, abanyonzi, abamotari, abashoferi dufatanije umutekano wo mu muhanda urashoboka. Turwanye ibiyobyabwenge n’ubusinzi”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye gutangiza icyumweru cyo kurwanya impanuka mu muhanda mu karere ka Gicumbi.
Abayobozi batandukanye bitabiriye gutangiza icyumweru cyo kurwanya impanuka mu muhanda mu karere ka Gicumbi.

Ubwo umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu DIGP Dan Munyuza yatangizaga igikorwa cyo kurwanya impanuka mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 6/10/2014 yibukije abatwara ibinyabiziga ndetse n’abandi bagenda n’amaguru ko kwirinda impanuka bishoboka kandi ko ari ibya buri wese.

Yavuze ko impamvu batangirije igikorwa cyo kurwanya impanuka muri aka karere (Traffic complain) ko ari ukubera impanuka nyinshi zabaye mu karere ka Gicumbi mu mezi icyenda ashize zikaba zaratwaye ubuzima bw’abantu 9.

Umuyobozi wungirije wa Polisi y'igihugu DIGP Dan Munyuza yatangaga inama zo kwirinda impanuka.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’igihugu DIGP Dan Munyuza yatangaga inama zo kwirinda impanuka.

Abagera muri 29 ngo bakomeretse bikabije ku buryo usanga mu buzima bwabo ntacyo bakwimarira kubera kumugazwa n’impanuka.

Chief Supertendat Rumanzi Sam, ukuriye ishami ry’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage yasabye abantu bose kugira ubufatanye bwo gukumira impanuka kuko biri mu nshingano za buri wese.

Yagaragarije abari bitabiriye igikorwa cyo kwirinda impanuka mu muhanda ko impanuka nazo ziteza umutekano mucye mu bantu.

Abari bitabiriye ibiganiro bahabwaga na polisi.
Abari bitabiriye ibiganiro bahabwaga na polisi.

Abatwara ibinyabiziga bavuga ko ibiganiro hagati yabo na polisi ari imwe mu nzira yabafasha kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Mukwiye Athase utwara abagenzi mu karere ka Gicumbi mu modoka ntoya zizwi ku izina rya mini bisi asanga byibura polisi igiye ibegera rimwe mu meza atatu ikabigisha uburyo bagomba kwitwara byabafasha ndetse bamwe bajyenda banyoye ibiyobyabwenge n’inzoga bakaba babireka.

Urubyiruko narwo rwitabiriye ubukangurambaga bwo gukumira impanuka zo mu muhanda.
Urubyiruko narwo rwitabiriye ubukangurambaga bwo gukumira impanuka zo mu muhanda.

Harerimana Emile akora akazi k’ubumotari mu mujyi wa Byumba nawe ashimangira ko impanuka ahanini ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’abatwaye ibinyabiziga. Asanga rero abatwara abagenzi baramutse bubahirije ibyo basabwa ndetse bagakurikiza amategeko y’umuhanda impanuka zagabanuka.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka