Gicumbi: Bafashwe batwaye litiro 40 za kanyanga mu mashashi

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi Muvuzankiko Eugene w’imyaka 36 na Ntuyenabo Jean Marie Vianney w’imyaka 28 y’amavukobo mu murenge wa Byumba bafite litiro 40 za kanyanga bazikuye muri Uganda.

Abantu benshi barangura kanyanga mu gihugu cya Uganda maze bakayicisha mu karere ka Gicumbi bayijyana ahandi henshi mu gihugu; nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ibivuga.

Mu byumweru bibiri bishize abantu 15 batawe muri yombi nyuma yo gutabwa muri yombi mu karere ka Gicymbi batwaye kanyanga kandi bose bayikuye mu gihugu cya Uganda.

Ntuyenabo na Muvuzankiko bafungiye kuri polisi ya Byumba
Ntuyenabo na Muvuzankiko bafungiye kuri polisi ya Byumba

Umuvugizi wa polisi, Supt. Theos Badege, avuga ko polisi izakomeza kurwanya abenga n’abacuruza inzoga zitemewe za kanyanga ndetse n’abakora uruhererekane mu gucuruza kanyanga. Yahamagariye abaturage gufasha polisi batanga amakuru y’abakora ubwo bucuruzi bw’izo nzoga.

Erinestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka