Gicumbi : Ari mu maboko ya polisi azira kwinjiza kanyanga mu gihugu
Ndayisaba Valens w’imyaka 31 uvuka mu murenge wa Rutare akagari ka Nkoto afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gicumbi azira kwinjiza ikiyobyabwenge cya Kanyanga muri ako karere.
Uyu mu gabo yafatiwe mu murenge wa Mutete, tariki 21/06/2012, aho yari yahungiye abakozi b’ikigo k’igihugu n’imisoro n’amahoro ( rwanda revenue authority) bari bamukurikiranye ngo bamufate ; nk’uko Ndayisaba abitangaza.
Yagiye kuzana iyi kanyanga mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba wa tariki 21/06/2012 afatwa saa mbiri n’igice za nijoro.
Mubari bagiye kuzana iyo kanyanga hafashwe umwe babiri baracika kuko byageze ubwo abakozi b’ikigo k’igihugu n’imisoro n’amahoro babashyikira bahitamo gusiga imodoka n’izo kanyanga bariruka.

Nyuma hafashwe Ndayisaba n’imifuka umunani irimo amashashi menshi ya kanyanga ubu akaba afungiye kuriyo sitasiyo hamwe n’iyo modoka yari itwaye ibyo biyobyabwenge.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|