Gicumbi: Ari mu maboko ya polisi azira kwigabiza ishyamba rya Leta
Umukozi ushinzwe iterambere mu kagari ka Gasambya mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi afungiye kuri station ya polisi ya Byumba, azira gusarura ishyamba rya Leta atabiherewe uburenganzira.
Sayinzoga Boniface, ushinzwe kubungabunga ibidukikije n’amashyamba mu karere ka Gicumbi yavuze ko abaturage bamuhaye amakuru ko uyu mukozi w’akagari afite abantu bamubariza imbaho mu ishyamba rya Leta riri ahitwa Jebeka, babikurikiranye basanga ayo makuru ni ukuri.
Uyu mukozi w’akagari yakoze amakosa yo kwigabiza umutungo wa Leta, ndetse akanatandukira mu nshingano ze, kandi umuyobozi akwiye kuba intangarugero mu baturage, akaba ariyo mpamvu yashyikirijwe inzego z’umutekano ngo akurikiranwe; nk’uko bisobanurwa na Nzabanterura Eugene uyobora umurenge wa Ruvune.

Ababaji babarizaga uyu mukozi imbaho ngo bamenye ko bagiye gufatwa bariruka baca mu myanya y’intoki abashinzwe umutekano, amakuru akaba avuga ko bahungiye mu karere ka Gatsibo. Ubu ariko ngo inzego z’umutekano ziracyabakurikiranye.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Hitayezu Emmanuel aravuga ko uyu mukozi aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 416 mu mategeko mpanabyaha iteganya igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’mafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni ebyiri.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|