Gicumbi :Ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwica umugabo we
Umugore witwa Mukamuramutsa Francine ari mu maboko ya Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi nyuma akekwaho kwica umugabo we Havumiragiye Damascene amunize akoresheje umugozi.
Ngo byabaye ku wa 7 Nyakanga 2015 bibera mu Murenge wa Rukomo mu Kagari ka Mabare mu Mudugudu wa Kigoma aho bivugwa ko yamuhoye amakimbirane bari bafitanye.
Mukamuramutsa yivugira ko yamunigishije umugozi amufatiranye n’inzoga kuko umugabo we ngo yari yasinze.
Yahise ajya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba yishyikiriza ubuyobozi ababwira ko amaze kwica umugabo we amunigishije umugozi.
Asobanura ko yitwaye kuri Polisi atinya ko bene wabo wa nyakwigendera bakwihorera.
Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yamubajije impamvu yatumye yica umugabo we maze avuga ko yabitewe n’uburakari bw’uko umugabo we yari yamubwiye ko azamwica maze agahitamo kumutanga.
Yongera kandi ko yakundaga kumukubita ndetse bagahora mu makimbirane aturuka ku kuba umugabo we yagurishaga imitungo yo mu rugo batabyumvikanyeho.
Polisi, nyuma yo kumva ibisobanura yahawe na Mukamuramutsa yahise ifata icyemezo cyo gusubira aho yakoreye icyaha ngo ikore iperereza ku rupfu rwa Havumiragiye Damascene harebwe niba ntabamufashije kumwica.
Aba bombi bari bafitanye abana babiri umukuru afite imyaka itanu naho umuto akaba afite umwaka umwe.
Mukamuramutsa Francine naramuka ahamwe n’icyaha cyo kwica umugabo we bashakanye azahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda, mu ngingo ya 141 ivuga ko umuntu wese wishe umuntu akamuvutsa ubuzima ahanishwa gufungwa burundu.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni kabushungu
Sha ni Kabushungu
Nabambwe nabambwe nta bumuntu agira umuntu wica umufasha kabsa igihano cyurupfu kizagaruke kabsa
Uwo mugore nahanwe yihanukiriwe kuko yishe umugabo we ndetse ahubwo n’icyo gihano yahawe nigito nibamufunge burundu y’umwihariko.Njye ahubwo ndakubona abantu bamaze kwirara leta nisubizeho igihano cy’urupfu kuwishe undi.