Gicumbi :Ari mu maboko ya polisi akekwa gusamabanya umwana w’imyaka 3
Umusore witwa Mucyo Jean De Dieu ari mu maboko ya Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo Nduwayo Irankijije, avuga ko uwo mwana yafashwe ku ngufu tariki ya 30/5/2015 mu Kagari ka Gihembe, Umudugudu wa Gihembe n’umusore Mucyo Jean De Dieu uzwi kwizina rya Dogo-Gi.
Nyina w’uyu mwana witwa Nyiramashuli Ariette ngo yabonye akana ke kagenda nabi nyuma kagiye kwihagarika gatangira kurira yitegereje ngo abona mu myanya ndangagitsina he hangiritse.
Yagerageje kumubaza icyo yabaye ngo umwana we ahita amubwira izina ry’uwo musore maze ahita atabwa muri yombi.
Uyu mwana w’imyaka 3 yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gihembe kugira ngo akorerwe isuzuma n’ubutabazi bw’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Nduwayo Irankijije, aboneraho gutanga ubutumwa ku bantu bagihohotera abana bato ko bari bakwiye kwirinda ibikorwa nk’ibyo kuko byangiza ubuzima bw’abana.
Yabakanguriye kwirinda kunywa ibiyobyabwenge kuko usanga akenshi ngo ari byo bibatera gukora ibikorwa amahano nk’ayo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|