Gicumbi: Ari mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umugabo umugeri mu nda kandi atwite

Umugore witwa Umurerwa arwariye mu bitaro bya Byumba nyuma yo gukubitwa umugeri mu nda n’umugabo we akamererwa nabi cyane kuko atwite inda nkuru.

Uyu mugabo witwa Nteziryayo Albert wo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi amaze gukubita umugore we yahise aburirwa irengero, ariko aracyashakishwa.

Uyu mugore avuga ko umugabo we yamuteye umugeri ku nda ahita yitura hasi bapfuye ko yari amubujije kugurisha imyaka bimutera kumererwa nabi, ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya Byumba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga, Ndejeje Pascal, avuga ko uyu mugabo koko yateye umugeri umugore we bikamuviramo kumererwa nabi.

Avuga ko n’ubundi bari basanzwe bafitanye amakimbirane mu rugo rwabo ngo kuko bahoraga mu ntonganya zituruka ku kuba umugabo ashaka gusahura urugo agafata imitungo y’urugo akayigurisha.

Ibi ngo ntibyashimishaga umugore bityo ugasanga biteje umutekano muke mu rugo rwabo.

Ibi umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko bigiterwa n’imyumvire y’abantu bo mu mirenge imwe n’imwe igize akarere ka Gicumbi bagifite imyumvire ishingiye ku muco wa kera bumva ko umutungo w’urugo ari uw’umugabo bityo akumva yawukoresha icyo ashaka ndetse akaba yawupfusha ubusa.

Avuga ko ari uguhozaho kwigisha ingo zikibana mu makimbirane bityo ibibazo biterwa no kumvikana guke mu miryango bikagabanuka.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka