Gicumbi: Afunzwe akekwaho kwiba ibiro 2000 by’ifumbire

Mukamurera Beneconcilia wo mu kagali ka Muguramo, umurenge wa Rubaya, akarere ka Gicumbi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mulindi kuva tariki 19/04/2012 akekwaho kwiba ifumbire mvaruganda ingana n’ibiro ibihumbi bibiri.

Iyo fumbire bikekwa ko yashakaga kuyijyana kuyigurisha mu gihugu cy’u Bugande, nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Si ubwa mbere ifumbire mvaruganda yinjizwa ku buryo bwa magendu mu Bugande ivuye mu karere ka Gicumbi kuko mu mwaka ushize polisi y’igihugu yo mu karere ka Gicumbi yafatiye ku mupaka ibiro 350 by’ifumbire mvaruganda bashaka kwinjiza mu Bugande.

Nyirareba Domithile, umukozi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu murenge wa Rubaya akeka ko ubujura bw’iyo fumbire bufite aho buhiriye na Wellars Ryareba wagiranye amasezerano na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yo kugemura ifumbire muri ako gace.

Mukamurera ukurikiranyweho ubujura bw'ifumbire mvaruganda
Mukamurera ukurikiranyweho ubujura bw’ifumbire mvaruganda

Umuvuguzi wa Polisi, Supt. Theos Badege atangaza ko abantu bose bazagira uruhare mu kunyereza umutungo rusange bazabiryozwa. Ashimangira ko ugutabwa muri yombi kw’uwo mugore ari imburo ku bantu bose bagifite ibitekerezo byo kwiba ifumbire ko Polisi itazabihanganira.

Yagize ati: “Ifumbire igamije kongera umusaruro w’ubuhinzi w’abahinzi no guteza imbere imibereho yabo ariko ntigamije inyungu bwite z’umuntu ku giti cye”.
Yasabye abaturage gutanga amakuru yakwifashishwa mu guta muri yombi abanyabyaha no kubashyikiriza ubutabera.

Mukamurera yatawe muri yombi nyuma y’uko abaturage batanze amakuru kuri polisi yuko abitse ifumbire mvaruganda mu nzu ariko umugabo we witwa Moses Rugirehe yaracitse akaba agishakishwa.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka