Gerayo Amahoro yitezweho kugabanya ubumuga buterwa n’impanuka

Abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga baravuga ko gahunda ya Gerayo Amahoro izagabanya ubumuga buterwa n’impanuka igihe abakoresha umuhanda baramuka bayubahirije.

Nyuma ya siporo rusange, abayobozi batandukanye batanze ibiganiro kuri Gerayo Amahoro
Nyuma ya siporo rusange, abayobozi batandukanye batanze ibiganiro kuri Gerayo Amahoro

Ibyo kandi binemezwa n’umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga aho na we agaragaza ko kuva iyi gahunda yatangira mu kwezi kwa Gicurasi 2019, imibare y’impanuka zabaga yagiye igabanuka kandi n’ubukana bwazo bukaba butakimeze nka mbere itaratangira.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga bagaragaramo ababutewe n’impanuka akenshi bakuye mu mihanda haba ku batwara ibinyabiziga cyangwa abanyamaguru.

Abatewe ubumuga n’impanuka bahamya ko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bukomeje kumvikana neza, byagira uruhare mu kugabanya ubwo bumuga benshi baba bataravukanye.

Impanuka ni kimwe mu bitera ubumuga bwo kubura ingingo
Impanuka ni kimwe mu bitera ubumuga bwo kubura ingingo

Irihose Aimable watewe ubumuga n’impanuka ku buryo agendera mu igare, avuga ko Gerayo Amahoro ishakira abafite ubumuga umutekano mu muhanda kuko bibagora kuwukoresha kubera imbaraga nkeya zabo.

Agira ati, “Turashimira Polisi y’igihugu kuko iyi gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’, idushakira umutekano mu muhanda, usanga benshi muri twe bakora impanuka kubera kugongwa no kugonga kubera gukoresha nabi umuhanda, urumva ko iyi gahunda iha abafite ubumuga umutekano”.

Irihose kandi avuga ko abakoresha umuhanda bakwiye kubahana kuko usibye gukora impanuka bikabaviramo impfu, no kwangiza ibintu, abarokotse impanuka bakurizamo ubumuga ubundi bwakabaye bwirindwa.

Agira ati, “Ubundi ubumuga umuntu yakagize ibyago akabuvukana ntiyakabutewe no kuvugira kuri telefone, umuvuduko ukabije ku batwara ibinyabiziga no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, turumva iyi gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ tuyitezeho kugabanya imibare y’abaterwa ubumuga n’impanuka”.

Irihose avuga ko ubumuga umuntu yavukana nta kundi, ariko ko ubuterwa n'impanuka bukwiye guhagarara
Irihose avuga ko ubumuga umuntu yavukana nta kundi, ariko ko ubuterwa n’impanuka bukwiye guhagarara

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Spt. Bahire Anastase avuga ko gahunda ya Gerayo Amahoro yagize uruhare mu kugabanya impanuka kuva muri Gicurasi umwaka wa 2019 ushize nk’uko biherutse gutangarizwa mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano mu kwezi k’Ukuboza 2019 n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu.

Agira ati, “Imibare yagabanutse ku bice byose, no ku rwego rw’akarere, ariko gahunda y’ubukangurambaga irakomeje kandi natwe twemera ko izagabanya ubumuga buterwa n’impanuka ku buryo ndetse abantu mu minsi iri imbere babaho bazira ubwo bumuga”.

Ubukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro buteganyijwe kumara ibyumweru 52 ubu bukaba buri gukorerwa hirya no hino mu nsengero, ndetse n’ahahurira abantu benshi nko muri siporo rusange.

Muri siporo rusange ni hamwe mu hatangiwe ubutumwa bujyanye n'ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Muri siporo rusange ni hamwe mu hatangiwe ubutumwa bujyanye n’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro
Abafite ubumuga bizeye ko Gerayo Amahoro izagabanya ubumuga buterwa n'impanuka
Abafite ubumuga bizeye ko Gerayo Amahoro izagabanya ubumuga buterwa n’impanuka

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo. Murakoze gukora u uvugizi nk’ubu. Kuko rwose sinzi ikintu kizaca abashoferi kugenda bavugira ku matelefone mu modoka rwose! Ahubwo, Hari abasagarira umuntu wigendera iruhande rw’umuhanda, bamugera iruhande bakavuza amahoniiii ntumbaze Ni a baba bashaka ko agwa muri ligore, cg se ntaka dagire ku ma pavets. Ariko bigombe bihinduke rwose!

Amabilisi yanditse ku itariki ya: 26-01-2020  →  Musubize

Nibyo. Murakoze gukora u uvugizi nk’ubu. Kuko rwose sinzi ikintu kizaca abashoferi kugenda bavugira ku matelefone mu modoka rwose! Ahubwo, Hari abasagarira umuntu wigendera iruhande rw’umuhanda, bamugera iruhande bakavuza amahoniiii ntumbaze Ni a baba bashaka ko agwa muri ligore, cg se ntaka dagire ku ma pavets. Ariko bigombe bihinduke rwose!

Amabilisi yanditse ku itariki ya: 26-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka