‘Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’ bizigishwa mu materaniro Gatolika yose

Kiliziya Gatolika yemereye Polisi y’u Rwanda ko amateraniro y’abayoboke bayo yose agomba kwigishirizwamo ubukangurambaga bwiswe ‘Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’.

Ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ ni gahunda Polisi imazemo ibyumweru 35 (kandi ngo irakomeje), ikaba igamije gukangurira Abaturarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Kiliziya zitandukanye hirya no hino mu gihugu zakiriye mu misa abayobozi ba Polisi, mu rwego rwo gusakaza ku bantu benshi bashoboka amabwiriza yo kwirinda impanuka zo mu muhanda no kurinda abana ihohoterwa.

Ikigo cy’ibarurishamibare(NISR) kivuga ko Abanyarwanda hafi miliyoni zirindwi ari abayoboke ba Kiliziya Gatolika, bakaba bari ku rugero rwa 56.9% by’abaturage bose mu gihugu.

Padiri Mukuru wa Katederali Saint Michel i Kigali, Innocent Konsolateri yabwiye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ko bemeye gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ kuko ngo iri mu mahame ya Kiliziya.

Yagize ati “Gerayo Amahoro tuyibonyemo igikorwa cy’urukundo gikomeye, ubundi nta muntu uza hano wari uhagaze (kuri Alitari), ni uko ibyo uvuga ari amahame ya Kiliziya, ’mugende amahoro ya Kristu".

Yahindukiriye abayoboke ba Kiliziya ati "Kirazira zose yavuze muzandike ku mitima yanyu, nibwo muzabasha kuzubahiriza, mu ngo mu miryango remezo, mu makoraniro atandukanye ndagira ngo twibukiranye izi nshingano".

Mu mwaka ushize wa 2019, Minisiteri y’Ibikorwa remezo(MININFRA) yagaragaje ko Abanyarwanda babiri byibura ku munsi bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda kandi ko zimugaza abatari munsi ya batatu ku munsi.

Polisi y’u Rwanda yo ikomeza ivuga ko habaruwe impanuka zo mu muhanda zingana na 4,661 mu mwaka ushize wa 2019, ariko ko ugereranyije n’uwawubanjirije wa 2018, izi mpanuka ngo zagabanutse kuko zari 5,611.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko bahuje na Kiliziya Gatolika gahunda zo kubungabunga amahoro n’ubuzima, ndetse ko bombi bemera ubufatanye n’ubworoherane.

Ati "Izi ni indangaciro duhuriraho na Kiliziya Gatolika. Ntabwo nzi ngo misa ya mbere, iya kabiri cyangwa iya gatatu zisomwa ryari, ariko icyo nizera ni uko ubu bukangurambaga buzigishwa".

Umuvugizi wa Polisi yigishije abagenda n’amaguru ko bagomba kugendera ibumoso bw’umuhanda kugira ngo ikinyabiziga kijye kiza bakireba, ndetse no kwirinda kwambukiranya umuhanda umushoferi w’imodoka atababonye.

Abatwaye ibinyabiziga na bo basabwa kugabanya umuvuduko, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, ndetse bakitoza kugendera mu kuboko kw’iburyo bw’umuhanda, keretse ushaka kunyura ku kindi kinyabiziga agira ngo ajye imbere yacyo.

CP Kabera avuga ko ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ ngo buzajya bukorwa icyumweru kimwe, ikindi hakorwe ubwiswe ’Rengera umwana’, bukazabamo ibikorwa byo guhiga abatera inda abangavu.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nyuma ya Kiliziya Gatolika, ngo igiye kuganira n’andi madini n’amatorero muri gahunda yo kwigisha gahunda za ’Gerayo Amahoro’ na ‘Rengera Umwana’.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka