Gerayo Amahoro: impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11% mu Burasirazuba

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko kuva ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatangira impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11%.

Yabitangaje kuri uyu wa 12 Mutarama 2020, ubwo ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatangizwaga muri Kiliziya Gatolika, Paruwasi ya Nyagatare.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, CS Alphonse Businge, yibukije abakirisitu ko impanuka nyinshi zo mu muhanda ziterwa n’uburangare bw’abayobozi b’ibinyabiziga ndetse n’abakoresha umuhanda.

Avuga ko kenshi impanuka ziterwa n’abayobozi b’ibinyabiziga batwara banyoye ibisindisha, gutwara bavugira kuri telefoni ndetse n’abakoresha umuhanda bambuka bambaye ‘écouteurs’ mu matwi no kwambukiranya umuhanda batabanje kureba ko hari ikinyabiziga kiri hafi.

Abakirisitu biyemeje gufatanya na Polisi gukumira impanuka
Abakirisitu biyemeje gufatanya na Polisi gukumira impanuka

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, avuga ko gutangira ubutumwa bwo gukoresha neza umuhanda muri kiliziya bigamije kugera ku Banyarwanda benshi.

Avuga ko nyuma ya Kiliziya Gatolika bazakomereza mu yandi madini kugera ngo umutekano wo mu muhanda ugera ku muryango wose.

Avuga ko kuva ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwatangira mu ntara y’iburasirazuba impanuka zo mu muhanda zimaze kugabanukaho 11 kandi hari icyizere ko uyu mubare uzakomeza kugabanuka.

Ati “Turishimira ko impanuka zimaze kugabanukaho 11% kandi Abanyarwanda bose nibagira umutekano wo mu muhanda uwabo, impanuka zizagabanuka kuko turifuza ko abagenzi badakomeza kurebera abashoferi bakora amakosa.”

CS Alphonse Businge avuga ko impanuka zo mu muhanda nyinshi ziterwa n'uburangare ahanini buturuka ku gukoresha ibisindisha
CS Alphonse Businge avuga ko impanuka zo mu muhanda nyinshi ziterwa n’uburangare ahanini buturuka ku gukoresha ibisindisha

Nshimiyumugisha Jean d’Amour, umwe mu bakirisitu, avuga ko kuba ubutumwa bwa Gerayo Amahoro butangirwa mu madini n’amatorero ari uburyo bwiza bwo gufasha Abanyarwanda benshi kumenya gukoresha umuhanda n’uburenganzira bwabo igihe bari ku rugendo.

Agira ati “Jyewe ibi bintu nabikunze kuko muri kiliziya haba hari ingeri nyinshi z’abantu, kumenya gukoresha umuhanda nibigera kuri twese impanuka zizagabanuka icyizere kirahari.”

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bumaze ibyumweru 35 butangijwe. Nyuma yo kubutanga ku bayobozi b’ibinyabiziga bukaba bwakomereje mu nsengero hagamijwe ko bugera ku Banyarwanda bose.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Noneho se abapadiri babaye abapolisi?Nkeka ko dukwiye kumvira ibyo Yezu yavuze ngo iby’imana tubihe imana,ibya kayizari tubihe kayizari.Mission ya padiri ntabwo ari gerayo amahoro,ahubwo byagombye kuba kubwiriza abantu ubwami bw’imana.Impamvu abantu badahinduka beza nuko abanyamadini basigaye bivanga muli politike ntibigane yezu wabasabye kutajya mu byisi.

RUTIKANGA yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Turabakunda kunama zanyu nziza "twirinde impanuka turinde ubuzima bwacu"

Bigengimana Ildephonse yanditse ku itariki ya: 14-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka