Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yageze i Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere ubwo yari ageze mu Rwanda, Lt Gen Muhoozi yakiriwe n’abayobozi bo muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda hamwe n’abo mu nzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ni uruzinduko rwa kabiri agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2022, dore ko yahaherukaga tariki 22 Mutarama 2022, icyo gihe agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byibanze ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro yakunze kugaragaza ko byatanze umusaruro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, kuko nyuma y’ibyo biganiro hagiye hatangazwa gahunda zijyanye no koroshya ubuhahirane bw’ibihugu byombi no gufungura imipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ugandan government should remove PCR tests for people who want to come in RWANDA it is really disturbing and expensive. I thank the efforts being imparted on the negotiations. thanks

Bendaki Alex yanditse ku itariki ya: 14-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka