Gen Kabarebe yagaragaje ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirwanaho ku warugabaho igitero

Ubwo yaganirizaga abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki 02 Ugushyingo 2022, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yagarutse ku kibazo cy’abahora bashaka gushoza intambara ku Rwanda.

Gen. James Kabarebe
Gen. James Kabarebe

Umwe mu banyeshuri barenga 1500 bari bitabiriye icyo kiganiro, yamubajije impamvu u Rwanda rushotorwa nyamara ntirwirwaneho ngo rwihimure ku barushotoye. Ati “Ni iki mu by’ukuri gituma tudasubiza? Ni uruhe rwego ubushotoranyi burenze bushobora kugeraho, ku buryo tudashobora kwihangana?”

Asubiza ikibazo cy’uyu munyeshuri, Gen Kabarebe yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirwanaho ku warugabaho igitero, kandi ko byagiye bigeragezwa kuva kera, ariko kandi ngo ntirupfa kurwana intambara zibonetse zose, kuko rwiyizeye ku bushobozi bwo gutsinda.

Yagize ati “Kuvuga gutera u Rwanda si ko kurutera, uramwumva ukamutegereza, ibyo ntacyo bivuze, ntabwo abanyekongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye, ngo ibyo bibe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara”.

Yakomeje agira ati “Wajya mu ntambara n’umusazi?, ubwo waba ugenda mu Mujyi hano ugahura n’umusazi ukirirwa urwana na we umunsi wose, ukagenda wirata ko warwanye, umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga”.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko yiteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyagerageza guhungabanya umutekano warwo.

Gen Kabarebe yabwiye urwo rubyiruko ko aho Igihugu cyavuye ari ho hakomeye, kandi ko aho kigeze ari heza, ariko ko kugira ngo gikomeze kuba cyiza birushijeho byose biri mu maboko yabo nk’abayobozi b’ejo.

Ati “Birashoboka kuko urebye aho twavuye n’aho tugeze, ntagushidikanya kwatuma uvuga ko u Rwanda rutaba igihugu cyateye imbere muri aka Karere, ntabwo byashoboka, byose biri mu maboko y’abayobozi b’ejo ari bo mwebwe”.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro bavuga ko ikiganiro bahawe na Gen Kabarebe cyaberetse neza urugendo rw’Inkotanyi ku rugamba, kugeza babohoye Igihugu na nyuma yaho, ku buryo harimo amasomo menshi buri wese ushaka kugira aho agera akwiye kwigiraho.

Uwitwa Innocent Ntwari yagize ati “Nkeka ko ari ikintu cyiza buri rubyiruko rukwiye kwigiraho, cyangwa se n’umuntu uwo ari we wese mu mirimo arimo, abe umukozi wa Leta cyangwa n’undi wese wikorera, ariko afite aho ashaka kugera, kandi udashaka guhusha intego”.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo Gihugu, kubera ibirego irushinja byo gufasha abarwanyi ba M23, mu gihe u Rwanda rubihakana, ahubwo rugashinja Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gufatanya na FDLR mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kbx

nyiringabo sam yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka