Gen. Kabarebe: Uko barwanye n’intare

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, General James Kabarebe yasobanuye uburyo barwanye n’intare bari mu gihe kibi cyo kwirukanwa na Leta ya Uganda, bagera mu Rwanda na rwo rukabihakana.

Gen. Kabarebe yabivuze asubiza Urubyiruko rwamusabye kugaruka ku nkuru yo kurwana n’intare yigeze kuvuga, mu gihe aba yibuka amateka y’impunzi z’Abanyarwanda muri Uganda no mu Rwanda.

Gen. Kabarebe yaganirije Urubyiruko rw’Umujyi wa Kigali rusaga 600 rwari muri gahunda yiswe “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”, irufasha kumenya amateka no kubaka ahazaza hazira amacakubiri.

Gen. Kabarebe avuga ko kurwana n’intare umuntu afite inkoni ngo byoroshye mu gihe yashirutse ubwoba, ndetse ko ntaho bitandukaniye no kurwana n’imbwa y’inkazi n’ubwo intare yo iyirusha umubyimba no gutontoma.

Avuga ko mu mwaka wa 1982 Leta ya Uganda yirukanye Abanyarwanda bari ku butaka bw’icyo gihugu (batari bari mu nkambi z’impunzi), bitewe n’uko Perezida wa Uganda icyo gihe, Milton Obote ngo atakundaga Abanyarwanda (abenshi bari barahungiyeyo mu 1959).

Gen. Kabarebe avuga ko muri 1982 bamaze kwirukanwa muri Uganda ngo bagarutse mu Rwanda, uwari Perezida Juvenal Habyarimana na we yanga kubakira kuko ngo yavugaga ko atari Abanyarwanda ahubwo ari Abagande.

Avuga ko bisanze babuze aho berekeza, bahagarara mu kagezi kitwa Umuyanja kagabanya u Rwanda na Uganda, haza umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya Caporal ababwira ko "ubwo ibihugu byombi bibanze, bisobanuye ko n’Imana yabanze."

Gen. Kabarebe avuga ko bafashijwe n’uko Pariki y’Akagera yari ibari hafi, aba ari yo berekezamo ku ruhande rw’u Rwanda, kandi ngo bari barongoye(bashoreye) n’inka.

Gen. Kabarebe avuga ko hageze nijoro(barimo kota umuriro bacanye), baterwa n’intare itangira kwica inka, kandi ngo ni we wari mukuru mu bo bari kumwe bose.

Ati "Ubwo dufata inkoni turwana n’intare ijoro ryose, ukayikubita ikaguca hejuru ishaka gufata ku ijosi, turwana n’intareeee kugera mu gitondo turayinesha".

Gen. Kabarebe avuga ko intare ari inyamaswa yoroshye kurwana na yo, kuko ngo kuva na kera ba sogokuru barwanaga na zo.

Ati "Upfa kwirinda ikintu kimwe gusa, iyo ije igusanga n’amajanja yasamye, icyo ukora urayisanga nawe, wibeshye ugasubira inyuma ikirenge kimwe, iragufata".

Gen. Kabarebe avuga ko nyuma yo kugera mu Rwanda ku ngufu, Habyarimana ngo yaje kubashyira mu nkambi y’impunzi mu Mutara, aho baje kuva basubira muri Uganda mu mwaka wa 1986, ubwo Perezida Yoweri Museveni yari amaze gufata ubutegetsi.

Gen. Kabarebe avuga ko abo Banyarwanda baje kongera kugaruka mu Gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe amazina yange nitwa Mutesi Sophia mfite 22 sigitekerezo narimfite nasaba narize nsoza secondary mfite intumbero yokuzajya mungabo zurwanda ariko ndakora exam bikanga nkoze inshuro 3 byanga nkaba ntasaba komwamfasha nkagera kubyifuzo byange nahandi nabona nanyuza ubusabe bwange murakoze kubwigisubizo cyanyu kiza nkitegereje 🙏

Mutesi yanditse ku itariki ya: 16-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka