Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire batawe muri yombi muri uku kwezi mu bihe bitandukanye bazira kunyuranya n’amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Gen Fred Ibingira asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara (Reserve Force), mu gihe Lt Gen (Rtd) Muhire, na we yigeze kuyobora umutwe w’Inkeragutabara ndetse n’Ingabo zirwanira mu kirere yagiye mu kiruhuko muri 2014.

Hari amakuru avuga ko Gen Ibingira yafashwe tariki 07 Mata 2021 nyuma y’uko yari yitabiriye umuhango wo gusaba mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, uwo muhango ukaba wari umaze iminsi itatu ubaye.

Ni mu gihe imihango yo gusaba ndetse no kwiyakira itemewe nk’uko amabwiriza ariho ku rwego rw’Igihugu abiteganya, hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru The New Times ivuga ko Lt Gen Muhire we yafashwe tariki 24 Mata 2021 afatirwa i Rebero muri Kicukiro ahitwa Pegase Resort Inn mu Mujyi wa Kigali. Lt Gen Muhire hamwe n’abandi bantu 33 ngo bari barimo gusangira icyo kunywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Bombi ngo batawe muri yombi na Polisi, nyuma ibashyikiriza igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemeje aya makuru tariki 27 Mata 2021, avuga ko bombi batawe muri yombi bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Ni byo, abo ba Jenerali bombi bari mu maboko y’inzego z’umutekano bazira kugaragara mu bikorwa by’imyitwarire mibi.”

Lt Col Ronald Rwivanga yongeyeho ko igisirikare cy’u Rwanda (RDF) gifite amabwiriza agenga imyitwarire agomba kubahirizwa n’ingabo zaba izikiri mu kazi ndetse n’izagiye mu kiruhuko zikaba intangarugero.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rwivanga, avuga ko abo ba Jenerali batazajyanwa mu butabera ahubwo bazahanwa hakurikijwe amabwiriza agenga imyitwarire mu ngabo z’u Rwanda, ababishinzwe mu ngabo bakaba ari bo bazagena igihano kibakwiriye.

Yavuze ko Igisirikare cy’u Rwanda cyamagana iyo myitwarire ku rwego rukomeye kubera ko igira ingaruka mu miyoborere n’imikorere y’ingabo.

Hari n’abapolisi babiri bakuru batawe muri yombi

Biravugwa ko kandi usibye aba basirikare, hari abandi bantu benshi bafatiwe muri ibi bikorwa hamwe n’aba basirikare, harimo babiri mu bapolisi bo ku rwego rwo hejuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje aya makuru, avuga ko hari abantu bafashwe bari kumwe na Lt Gen (Rtd) Muhire mu mujyi wa Kigali. Naho ku byabereye i Huye mu Majyepfo mu mihango y’ubukwe Gen Ibingira yari yitabiriye, ngo hakozwe iperereza riza gutuma babiri mu bayobozi bakuru ba Polisi muri ako gace batabwa muri yombi.

Abo ni CSP Francis Muheto, uyobora Polisi mu Majyepfo, na SSP Gaton Karagire, uyobora Polisi mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko abo bayobozi babiri ba Polisi bafashwe bazira kuba bari bafite amakuru y’abo bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 nyamara ntibagire icyo babikoraho.

Mu bafashwe kandi harimo uwitwa Fidel Rugomwa, nyiri ahabereye ibyo birori, akaba yarafunzwe mu gihe kigera ku cyumweru, nyuma ararekurwa amaze kwishyura amande.

Kimwe n’abandi basivili bafashwe bari kumwe na Lt Gen Muhire na bo bararekuwe bamaze kwishyura amande ateganywa, bamaze no kwisuzumisha COVID-19 kandi bakiyishyurira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nkunda igihugu cyacu cy’uRwanda kubera buri wese utubahiriza amategeko n’amabwiriza, abihanirwa.

Nkund’uRwanda yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Honore ongera ubitekerezeho!
Nonese haraho wumvise aba mubihano bahawe haruwarajwe murine stade!?
Abageni uvuga rero nabo barigucibwa amande cg bagasabwa nano kwipimisha birihiye cg she bagashyirwa muri Hotel ya gene we quarantine!! Abenshi twemerako abageni bakosheje ariko imihanire yabo irimo inenge urebye mumategeko ndetse n’itegeko Nshinga ubwaryo. So, rethink & read laws!

Honore watanga impamvu aba Generals batazajanwa mu nkiko ahubwo bazanyuzwa imbere ya discipline committee!?
Iemphasize rethink!?

Rethink yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Nonese uragirango bajyanwe mubutabera icyaha bakoze nokihe?kurenga kumbwira Hari ibibazo biteganywa nonese washakaga ko babajyana muri stade aho bari urahazi ubwose abo bageni bo iyo babafunga ayo mwari buvuge yari bungane iki?buri wese arira ibye muge mubireka

NIYOMUGABO yanditse ku itariki ya: 29-04-2021  →  Musubize

Niyomugabo soma neza Honore nazubizaga namubwiraga ko kujanwa mubutabera impamvu bitazakorwa aruko ntategeko ribiteganya kucyaha bakoze ahubwo disciplinary committes nizo zizabahana! Nyumva neza SVP. Won here some neza amategeko change itegeko rikuru kubwubahe bwumuntu kumuco!

Rethink yanditse ku itariki ya: 1-05-2021  →  Musubize

Kwirinda biruta kwivuza ningo ko dukebura twese kugira ngo turandure covid-19 gusa bariya basaza nano Bari mubigisha abandi nous kubagira inama

Jean bosco yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

@ Honore,ngo nta muntu uri hejuru y’amategeko??? None se nta tegeko rya Immunity tugira?Ubutabera nyakuri buzaza igihe Imana ariyo izaba itegeka isi nkuko ijambo ryayo rivuga.Yezu yavuze ko iyi si itegekwa na Satani.Niyo mpamvu haberamo ibintu byinshi bibi,isi ikaba mbi.

mazina yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Mwaramutse,mubyukuri igihugu cyacu kigira amategeko kigenderaho ntanumwe urihejuru yitegeko ubworero bamwe baribarakayeko baraje umugeni muri stade nizereko iyinkuru bayibonye muze twese twubahirize amabwiriza ya covd19

honore yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka