Gatunda: Hamenwe ibiyobyabwenge bya miliyoni 4
Ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 4 n’ibihumbi 59 byamenwe kuri uyu wa 08/01/2015 mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare. Abaturage bakaba basabwe kubyirinda kuko uretse kwangiza ubuzima bwabo ababicuruza bibatera ibihombo ndetse n’igifungo.
Ibi biyobyabwenge byamenywe ni litiro 1181 za kanyanga, amakarito 31 ya Chief Waragi ndetse hanangizwa n’ibiro bibiri by’urumogi. Byose byafashwe guhera mu Kwakira kugeza mu Kuboza umwaka ushize.
Bamwe mu baturage bakurikiranye imenwa ry’ibi biyobyabwenge nabo bemeza ko izi nzoga nta bwiza bwazo. Twagirayezu Faustin avuga ko yigeze kunywa kuri Chief Waragi igihe gito ariko kubera ko byamubaburaga mu nda ahitamo kubireka ubu ngo yinywera urwaga gusa.

Kuba ibi biyobyabwenge bifatwa bikamenwa mu ruhamwe imbere y’abaturage ngo ni ukugira ngo birebere ubwabo ko nta handi bijyanwa ahubwo bigomba kumenywa kubera ububi bwabyo.
Inspector Emmanuel Kayigi umuvugizi wa polisi y’igihugu wungirije akaba n’umugenzacyaha wungirije mu ntara y’iburasirazuba, asaba abaturage gutandukana n’ibiyobyabwenge kuko ari bibi ahubwo bagakora imirimo ibafitiye inyungu bo ubwabo n’igihugu muri rusange.
“Ibiyobyabwenge nibyo ntandaro y’amakimbirane mu miryango, gukubita no gukomeretsa ndetse n’impfu zitandukanye. Ababifatiwemo barafungwa. Abaturage bakwiye kubyirinda kuko nta cyiza cyabyo.” Inspector Kayigi.

Kwegera abaturage bakaganirizwa ku ngaruka z’ibiyobyabwenge ngo nibyo bizafasha mu kubirandura.
Gahigana John, umukozi w’umurenge wa Gatunda ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage avuga ko bafite gahunda yo kwegera abaturage bakabaganiriza ku ngaruka mbi z’ibiyobyabwenge ndetse n’ibihombo ababicuruza bakuramo, ibi ngo bikazatuma abenshi babicikaho.
Akenshi ibiyobyabwenge byinjira mu karere ka Nyagatare biturutse mu gihugu cya Uganda. Mu kubyinjiza ahini hifashishwa moto ndetse n’amagare. Mu gukomeza kwereka abaturage ububi bwabyo, ubu ababifatiwemo imanza zabo zibera aho bakoreye icyaha imbere y’abaturage kugira ngo nabo bibonere ingaruka zo kubicuruza.

Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|