Gatuna: Polisi yatoraguye umuntu mu bwiherero ageze kwa muganga ahita yitaba Imana

Twizeyimana Raymond w’imyaka 33 uvuka mu karere ka Rulindo yatoraguwe mu bwiherero bwo ku mupaka wa Gatuna mu karere ka Gicumbi ajyanwa kwa muganga kuri post de santé ya Gatuna ari naho yahise apfira.

Uyu mugabo yatoraguwe mu gihe cya saa yine z’ijoro tariki 16/07/2013 akaba yari agiye muri Uganda, ageze ku mupaka ajya ku bwiherero arikingirana.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi utashatse ko amzina ye atangazwa ukora muri ubwo bwiherero wamubonye ajyamo avuga ko yabonye atinzemo ndetse yumva ataka asa n’uwikubise hasi ahita amenyesha polisi ikorera ku mupaka wa Gatuna.

Polisi niyo yaciye urugi isanga aryamye hasi muri ubwo bwiherero kandi amerewe nabi yihutira kunujyana kuri poste de santé ya Gatuna ari naho yahise apfira.

Polisi ikorera muri ako karere irimo irabikurikirana ngo hamenyekane icyamwishe gusa kugeza iki gihe haracyekwa ko yaba yiyahuye ashobora kuba hari ibyo yanywereye muri bisi. Umurambo uracyari kuri poste de santé ya Gatuna aho bategereje bene wo kuwutora.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ashobora kuba yiyahuye koko cg akaba hari ibyo yahuriyemo nabyo ntawamenya gusa polisi nikomeze iperereze.

marceline yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Woya ningombwa gupima uyumuntu tukamenya icyamwishe
iphunkizi zamayobera kenshi zizamo akarengane.Nangowe
nda
yabayiyahuye wabibwiwesenamuganga kuwumva bahise bamu
jyanakwamuganga ahubwodutegereze igisubizo cyamuganga.
Please mugemwifatanya nababuze ababo.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Hakenewe amakuru arambuye kucyaba cyishe uyu mugabo kuko bitumvikana!!!!!!!!!!!!

edouard yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka