Gatsibo: Yitabye Imana abandi batatu bajyanwa mu bitaro bakekwaho kurya uburozi

Umugabo witwa Rwamakuba wari utuye mu Mudugudu wa Rucumbo, Akagali ka Nyabicwamba mu Murenge wa Gatsibo ho mu Karere ka Gatsibo, yitabye Imana, umugore we n’abana babiri bahita bajyanwa mu bitaro bikaba bikekwa ko bariye uburozi.

Ibi byabaye tariki 15/02/2014 nyuma yaho uyu muryango uriye ibiryo bikekwa ko bishobora kuba byahumanyijwe, ukekwa kuba yabikoze ni umukecuru witwa Mukabutera akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Ngarama naho ababuriye bakaba barahise bajyanwa ku bitaro bikuru bya Ngarama.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama, Nyakana Oswald, aganira na Kigali today yadutangarije ko uwo mukecuru nubusanzwe abaturage basanzwe bamushinja kuroga, usibye ko nta yindi gihamya berekana.

Umugore wa nyakwigendera n’abana babiri bari bajyanywe mu bitaro aho bahise bakurikiranwa n’abaganga, ubu bakaba bari koroherwa bamaze no gusezererwa mu bitaro.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka