Gatsibo: umuryango wishwe utemaguwe ujugunywa mu muhanda

Nzabanita Jean Pierre n’umufasha we, Mukankwaya Steria, bari batuye mu kagari ka Nyabitabire mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bishwe mu ijoro rya tariki 15/01/2012 batemaguwe bajugunywa mu muhanda.

Nzabanita n’umufasha we bishwe mu masaha ya sa mbiri z’ijoro ubwo bari batashye bavuye muri centre, bicwa batemaguwe bigaragaza ko habaye ho urusaku no gutabaza nyamara abaturage ntibatabara.

Abaturanyi babo bakeka ko bishwe kubera amakimbirane ashingiye ku masambu bari bafitanye n’umuhungu wabo w’imfura, Ngendahayo Theodomile, kuko yajyaga yigamba ko azabica.

Hashize icyumweru kimwe umuyobozi ushinzwe ingabo mu ntara y’iburasirazuba, Gen Dan Kapfizi, ashishikarije abaturage gukora amarondo no gutanga amakuru kuko abagizi ba nabi bashobora kwihisha aho amarondo adakorwa neza bagakora ibikorwa bihungabanya umutekano.

Mu nama bwagiranye n’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo bwabasabye kugira umuco wo gutabarana no gutanga amakuru mu gihe hari amakuru bazi ashobora gutera ikibazo kigacyemurwa hatabaye kumeneka amaraso.

Umuvugizi wa polisi avuga ko abantu umunani bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubu bwicanyi kandi iperereza rirakomeje ngo abakoze aya mahano babiryozwe.

Amakimbirane ashingiye ku masambu ni kimwe mu bibazo bigaragara mu karere ka Gatsibo. Ubwo Guverineri w’intara y’iburasirazuba yazaga kuganira n’abaturage, abarenga 50 bamugejejeho ibibazo bitashoboye gucyemuka byose abasezeranya kuzagaruka tariki 18/01/2012.

Nzabanita Jean Pierre n’umufasha we Mukankwaya Steria bishwe bari mu kigero cy’imyaka 54.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka