Gatsibo: Umurambo w’umwana w’imyaka 17 watoraguwe mu mufuka

Umurambo w’umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wigaga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye watoraguwe mu mufuka, nyuma y’uko yari yaraye yishwe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 24/04/2012.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiramuruzi buga ko ibi bikorwa bikomeje gutanga isura mbi ku murenge no ku bawutuye, nyamara ibikorwa byo kwigisha abaturage bisanzwe bikorwa.

Butangaza buti: "Ejo twari twagize inama y’umutekano mu kagari ka gakenke twigisha abaturage kwirinda ibi bikorwa kuko bibwira ko birangirira aha ariko bigira ingaruka kuribo abo babigiriye n’umurenge".

Ubuyobozi bukomeza buvuga ko buhangayikishijwe n’uko ibikorwa nk’ibyo bikomeza kwiyongera.

Abaturage nabo bemeza ko mu gihe Abanyarwanda bigishwa kugira ubumwe no kubana neza, bidakwiye ko habaho ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwo kwangiza batema intoki bikomeje kwiyongera kandi ababikora ntibamenyekane.

Uyu muhungu witwaga Rwabukanga ukomoka mu murenge wa Kiramuruzi akarere ka Gatsibo, yigeze kuva mu ishuri arikorera Ariko nyuma aza kurisubiramo. Urupfu rwe rukimenyekana ahari abo inzego z’umutekano zahise zita muri yombi.

Muri bo harimo uwo babanaga cyane ko yishwe mu masaha y’ijoro kandi yagombye kuba abizi ariko ntagire icyo atangaza undi ni uwo bari bafitanye ibibazo.

Rwabukanga yabanaga na se witwa Gituku, utaramenye ko umwana we yaraye yishwe ahubwo akabimenya akuwe mu rwuri aho yari mu nka.

Bishop Kihangire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi, avuga ko bamaze gukora urutonde rw’abanywa, abacuruzi n’abatunda urumogi mu murenge wabo.

Urwo rutonde rwohererejwe Polisi, aho igomba kugenzura ikabata muri yombi. Gusa abaturage batunga urutoki ahitwa mu Ntete, hafi y’ikiyaga cya Muhazi habera ubusinzi n’ibiyobyabwenge bitwaje ko amasaha y’ijoro.

Ako gace nta bayobozi bakageramo, abaturage bagakeka ko ariho hacurirwa ibyo bikorwa.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka