Gatsibo: umugore aracyekwaho kwiyicira umugabo umuteraguye ibyuma

Nyirabagande Grace w’imyaka 51acumbikiwe kuri polisi ya Kabarore acyekwaho kwiyicira umugabo mu ijoro rishyira tariki 09/07/2012 mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Nyabukiri umurenge wa Kabarore.

Mu masaha ya saa sita z’ijoro Nyirabagande yagiye gutabaza avuga ko yari kumwe n’umugabo we Mugande akamusiga mu nzu yagaruka agasanga yishwe atewe ibyuma; nk’uko abaturanyi babitangaza.

Mugande wahise witaba Imana yajyanwe mu bitaro bya Kiziguro naho Nyirabagande acumbikirwa na police ya Kabarore.

Nyirabagande hamwe na Mugande bose banganya imyaka 51 bashinze urugo rwabo mu mwaka wa 2003, mu gihe bamaranye nta mwana bari bafitanye kandi ngo bari babanye neza.

Mu karere ka Gatsibo nta byumweru bitatu bishize undi mugore afatanyije n’umwana bishe umugabo we. Ikibazo cy’ubwicanyi mu miryango kigenda cyiyongera kandi ubuyobozi buvuga ko bwigisha abaturage kubana neza no kureka amakimbirane mu miryango.

Umutungo, gucana inyuma, n’ibiyobyabwenge nibyo bitungwa agatoki mu gukurura amakimbirane ariko hamwe na hamwe abaturage bavuga ko ari umujiya uhutiyeho kuko kuko amakimbirane baba bayasanganywe.

Kugeza ubwo iyi nkuru yandikwaga Nyirabagande yari ataratangaza abishe umugabo we cyangwa ngo abyemere avuge icyo bapfuye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka