Gatsibo: Umucungamutungo w’ikigo nderabuzima arakekwaho kunyereza miliyoni zirenga 2
Shumbusho Seth w’imyaka 29 y’amavuko, umucungamutungo w’ikigo nderabuzima cya Gitoki, giherereye mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, afungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Kabarore akekwaho kunyereza amafaranga y’icyo kigo ari hagati ya miliyoni 2 n’ibihumbi 500 na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mucungamutungo yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2015. Nyuma yo kumenya ko muri iki kigo nderabuzima hashobora kuba harimo kunyerezwa umutungo wa Leta, hakozwe ubugenzuzi bwihuse (audit) basanga ayo mafaranga ariyo ataramenyewe irengero mu gihe cy’umwaka n’igice.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gitoki, Habimana Jean Alexis, avuga ko ubusanzwe uko ikigo nderabuzima gikora mu bijyanye n’icungamutungo ryacyo, umucungamutungo aba akwiye kugaragaza buri kwezi uko amafaranga yagiye akoreshwa hifashishijwe impapuro zitangwa n’ikigo cy’imari (historique Banquaire).
Agira ati “Kugira ngo tubashe kumenya ko ariya mafaranga yaba yaragiye akoreshwa mu buryo budasobanutse, twabibwiwe n’uko umucungamutungo w’ikigo mu kwezi gushize kwa Mata hari amafaranga yasohoye mu buryo butazwi kandi ntiyanagaragaza raporo y’uko amafaranga yagiye akoreshwa, niko guhita twiyambaza serivisi z’ubugenzuzi (audit), nazo zisanga koko hari miliyoni zirenga 2,5 zitagaragazwa uburyo zakoreshejwe”.
Mu Karere ka Gatsibo habarirwa ibigo nderabuzima bigera kuri 12, hamwe n’ibitaro bikuru bibiri aribyo ibya Ngarama n’ibya Kiziguro, hakiyongeraho n’amavuriro aciriritse (Poste de santé) 17.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|