Gatsibo: Umubyeyi yashatse kwica umwana we amuhora iseri ry’imineke

Kayijamahe utuye mu murenge wa Gitoki, akagari ka Cyabusheshe mu karere ka Gatsibo yashatse kwicisha umwana we isuka bapfuye iseri ry’imineke ariko Imana ikinga ukuboko aramukomeretsa gusa.

Abaturage bazi Kayijamahe bavuga ko asanganywe ubusambo no kwimana ibintu mu rugo. Si ubwa mbere Kayijamahe afashwe agambiriye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu rugo rwe kuko hari hashize igihe gito avuga ko azica uwo mwana we w’imyaka 30 bapfuye ko yamwakaga umunani ngo yiyubakire se akawumwima.

Icyo gihe Kayijamahe yajyanywe mu kigo ngorora muco cya Mugera ariko aza kugaruka mu rugo nyuma yo gusaba imbabazi avuga ko agiye kwisubiraho.

Abaturage bavuga ko Kayijamahe n’umwana we bari basanzwe batabanye neza kuko iyo uwo musore agiye ku kazi agataha se avuga ko adakwiye kurya ngo kuko ntacyo yakoze mu rugo bigatera amahane.

Ikibazo cy’amakimbirane mu kagari ka Cyabusheshe kirasanzwe kuko hashize ukwezi kurenga umubyeyi atemaguye umwana w’umusore w’imyaka 25 na nyina, abahoye amafaranga 5000 yashatse kunywera umugore akayamwima agateza intambara umwana yatabara agahita umutemagura; nk’uko byemezwa na Ugirabe Louise, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabusheshe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyabusheshe avuga ko hari ingamba zo kurwanya amakimbirane yo mungo harimo kwigisha abaturage imibanire myiza ndetse no gusezeranya ababana bitemewe n’amategeko.

Kayijamahe asanzwe afite abana 4; abaturage bavuga ko kuba nabo badashobora kumvikana bikwiye kubabera isomo umuntu akabyara abo ashoboye kurera no guteganyiriza.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka