Gatsibo: Ruzindana yishe umwana we atemagura n’umugore bapfa amafaranga 5000

Ruzindana Edward uzwi ku izina rya Kongo utuye Cyabusheshe mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo yishe Nshimiyimana Jean de Dieu, imfura ye y’imyaka 25, ubwo yari agiye gukiza se na nyina barwanaga bapfa amafaranga 5000 tariki 09/03/2012.

Ruzindana yafashe umuhoro atemagura Nshimiyimana aramwica amuhoye ko aje gutabara nyina Mukamurenzi Consolate nawe yatemaguye ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa ubu akaba avurirwa mu kigo Nderabuzima cya Rugarama.

Ruzindana n’umugore we bapfuye amafaranga 5000 Mukamurenzi yari yakuye mu itsinda ry’abagore arimo nuko umuhungu wabo agiye kubakiza abigwamo. Amaze kwica umuhungu we no gutemagura umugore we, Ruzindana yahise ajya kwihisha ku muturanyi witwa Sebagisha. Yafashwe tariki 10/03/2012 ajya gufungirwa i Kabarore.

Si ubwa mbere Ruzindana n’umufasha we bagirana amakimbirane. Ruzindana yigeze gukubita umugore we ajya mu bitaro naho Ruzindana arafungwa; yari yarafunguwe avuga ko yihannye atazongera gukubita umugore we.

Amakimbirane mu miryango aboneka mu karere ka Gatsibo aterwa kenshi n’ibiyobyabwenge birimo kanyanga na chief warage bikunze kuhagaragara biturutse Muvumba, Nyagatare na Uganda.

Abagore bafitanye amakimbirane n’abagabo babo bavuga ko kubana igihe kinini batumvikana aribyo bitera impfu.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore, abagore benshi bo mu karere ka Gatsibo bishimiraga ko abagabo babo bamaze kwitabira uburinganire no kubunganira mu kazi ariko wasangaga hari abagabo bidashimishije bavugaga ko barimo kubishima hejuru.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka