Gatsibo: Polisi yatahuye abishe Rwabukanga

Abantu 5 bafungiye kuri polisi ya Kiramuruzi bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Rwabukanga, umusore w’imyaka 17 wari umunyeshuri ku ishuri ryisumbuye rya Gakoni. Bamurange Afissa, umwe mu bafunze amaze kwemera icyaha nubwo hari abandi bafunganywe batarabyemera.

Muri aba bafunzwe harimo uwitwa Ntawiheba Issa wasanganywe inkweto ziriho amaraso nubwo yari yakomeje kubihakana. Ntawiheba Issa na Bamurange Afissa batunzwe agatoki n’abaturage nyuma yo kubona umurambo wa Rwabukanga mu mufuka iruhande rw’isoko rya kiramuruzi ahitwa Gakoni aho bari bamushyize mu mufuka w’ideyi.

Abandi babafashije kubera ko Rwabukanga yishwemo agashyirwa mu mufuka kandi bikaba bigaragara ko abantu babiri batari kubyishoboza bonyine.

Umwe muri abo bafunze yari yirukankanye Rwabukanga ku mugoroba yapfiriyeho ashaka kumugirira nabi ariko akizwa n’abaturage; nk’uko abaturage babitangaza. Rutuku, umubyeyi wa Rwabukanga avuga ko umwana we atari yagiye kwiga ahubwo yari yiriwe mu mafilime arikumwe n’abo bamwishe.

Rutuku yamenye urupfu rw’umwana we bucyeye akuwe mu rwuri aho yari yigiriye atazi ko umwana we yishwe. Avuga ko ateze ubutabera k’ubuyobozi kuko we abamuhekuye ntacyo yabatwara. Rwabukanga arashyingurwa taliki 27 Mata.

Abaturage bo mu murenge wa Kiramuruzi bavuga ko ibikomeje kubera mu murenge wabo biteye urujijo n’agahinda kuko hakunze kugaragara ibikorwa by’urugomo. Ubuyobozi buhora buhamagarira abantu kwirinda ibyaha n’ibishobora kubakururira ibyaha birimo ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge, ariko urugomo ruranga rukagaruka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka