Gatsibo: Kuririra nyirakuru byamuviriyemo urupfu, barumuna be babiri bajyanwa kwa muganga

Uwamurera Aline w’imyaka 30 y’amavuko yitabye Imana, barumuna be babiri bari mu bitaro ku kigo nderabuzima cya Muhura bikekwa ko byaturutse ku gahinda batewe no kubura nyirakuru wabareze.

Uwamurera Aline yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 18 Mata 2021, umunsi bashyinguraga nyirakuru ubyara ise wabo Mukamuganga Anne Marie.

Byabereye mu mudugudu wa Kigarama akagari ka Rumuri umurenge wa Muhura akarere ka Gatsibo.

Bakoriki Jean Damascene musaza wa Uwamurera Aline avuga ko uwo mukecuru yabareze ari abana barindwi barakura kuburyo ngo urupfu rwe rwabagoye kurwakira.

Avuga ko Mukamuganga Anne Marie nyirakuru wabo yarwaye igihe kinini avurirwa ku kigo nderabuzima cya Muhura ariko birangira ashizemo umwuka kuwa gatandatu tariki ya 17 Mata 2021.

Ashyingurwa ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2021 ngo abazukuru be baramuririye cyane bigera aho Uwamurera Aline bimuviramo kwikubita hasi yitabwaho n’abajyanama b’ubuzima ariko birangira apfuye atageze kwa muganga.

Ati “Uwo mukecuru twamukundaga cyane yaratureze turi barindwi, Uwamurera yararize cyane agera aho yikubita hasi, abajyanama b’ubuzima bamushyize ku ruhande barahungiza ariko igihe twakamutwaye kwa muganga dusanga umutima wahagaze, yapfuye, ni ihungabana yagize ryamuviriyemo urupfu.”

Urupfu rwa Uwamurera Aline rwateye barumuna babiri bamukurikira guhungabana kuburyo bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Muhura n’ubu bakaba ariho bakivurirwa.

Bakoriki Jean damascene musaza wabo avuga ko abari kwa muganga bamerewe neza ariko bazataha ari uko mukuru wabo yamaze gushyingurwa.

Agira ati “Ubu turimo gushyingura Uwamurera ariko na barumuna be bameze neza ntakibazo navuganye nabo kuri telefone ariko kwa muganga bambwiye ko ibyiza ari uko bazataha ejo kuwa kabiri twamaze gushyingura.”

Bakoriki avuga ko nta kindi kibazo cyateye uru rupfu n’ubwo nta suzumwa rya muganga ryakozwe kuko ngo umuntu yari muzima ibyabaye byose byatutse ku kunanirwa kwakira urupfu nyirakuru.

Ati “Gukoresha ikizamini birahenze kandi n’ubundi umuryango nta mikoro ufite, twumvikanye n’ubuyobozi ko nta kindi dukeka cyaba cyamwishe uretse kunanirwa kwakira urupfu rwa nyogokuru watureze kuko twari abana be nyuma ya Papa yabyaye ari ikinege.”

Uwamurera Aline yari yubatse akaba apfuye asize umwana w’imyaka irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo muryango wihangane bibaho gusa kwakira urupfu biragora
ndi igasange gatsibo

Vedaste yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka