Gatsibo: Inkeragutabara zashimwe akazi zikora zinasabwa guhora ziri maso
Mu nama yagiranye n’abayobozi b’inkeragutabara ku nzego zose zigize akarere ka Gatsibo, Brig Gen Murokore Eric ukuriye Inkeragutabara ku rwego rw’intara y’iburasirazuba yazishimiye umurava zagize mu gucunga umutekano hakaba haravuyemo umusaruro ushimishije.
Muri iyo nama yabaye tariki 07/02/2013, Brig Gen Murokore yagize ati “aho igihugu kigeze ubu ni mwebwe, ni ubwitange mwagaragaje mu kazi kanyu ka buri munsi, ndabasaba gukomeza kugira umurava nkuwo mwahoranye bityo turusheho gusigasira ubusugire bw’igihugu cyacu”.
Brig Gen Murokore yagarutse ku kibazo cy’umutekano ababwira ko nubwo igihugu gifite umutekano usesuye ko batagomba guterera iyo ngo bisinzirire ahubwo ko bagomba guhora bari maso.

Yanagarutse kandi ku kibazo cy’amahanga akomeza gushinja u Rwanda ko rufasha inyeshyamba za M23 zirwanira mu burasirazuba bwa Kongo, ababwira ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Yasoje abasaba kwirinda ibihuha bya hato na hato by’ababa bashaka kubuza igihugu umudendezo biyita abahanuzi, ko biba bigamije kubayobya gusa. Akarere ka Gatsibo gafite inkeragutabara zigera ku 1053.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|