Gatsibo: Arashakishwa nyuma yo gukubita umugore we agatoroka
Umugabo witwa Nkurizanabo w’imyaka 25 y’amavuko, arashakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije na Polisi n’abaturage nyuma yo gukubita umugore we Mukantuye Xaverine w’imyaka 25 y’amavuko akamukomeretsa mu mutwe.
Uyu muryango utuye mu Murenge wa Nyagihana mu Kagali ka Nyamirama, Umudugudu wa Rugogwe mu Karere ka Gatsibo.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gatsibo, butangaza ko uyu Nkurizanabo yakubise umugore we biturutse ku businzi ubwo yageraga mu rugo bakagirana intonganya, hanyuma akamukubita akanamukomeretsa bikomeye mu mutwe maze agahita atoroka.
Kuri ubu Mukantuye Xaverine arimo kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Nyagahanga aho akomeje gukurikiranwa n’abaganga mu gihe umugabo we agishakishwa.
Nyuma y’aya mahono Polisi yo mu Karere Ka Gatsibo irasaba abaturage kwirinda inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenjye, kuko aribyo bikunze akenshi kuba intandaro y’ihohoterwa rigaragara mu ngo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|