Gatsibo: Afunzwe azira kwiba ibendera ku Kagali ka Ndatemwa

Umugabo witwa Hasengimana Jean Paul w’imyaka 31 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, nyuma yo gufatanwa ibendera yari yibye ku Kagali ka Ndatemwa gaherereye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Uyu mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye n’abaturage nyuma yaho batanze amakuru kuri polisi ko barimubonanye, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa polisi mu Karere ka Gatsibo. Iri bendera ryari ryibwe mu ijoro rishyira tariki 02/02/2014.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, Spt Tebuka Pierre, aganira na Kigali Today yadutangarije ko bafite amakuru avuga ko uyu mugabo Hasengimana yaba yarigeze kudwara mu mutwe akajyanwa i Ndera, ariko ubu ngo ni muzima uretse ko ngo asanzwe ari inzererezi.

Spt Tebuka avuga ko itegeko rihana icyaha cyo kwiba ibendera ry’igihugu, rihanisha igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 2 )

umusazi nuwafunze umusazi, kandi ntibitangaje ko police yacu works in police state.
change the way you handle cases

karugahe yusufu yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Nubwo muri iyi nkuru bemeza ko uyu mugabo afunzwe azira kwiba ibendera,ubundi bagahamya ko yigeze gusara, numva hagomba ubushishozi mu kmufatira ibyemezo:
1.Umuvugizi wa Polisi yemeza ko uwo mugabo nubwo yabaye i Ndera(arwaye mu mutwe) ubu ari muzima. Bamushubije i Ndera bamukorera chek test(kontorore) yo mu mutwe?
2.Ubu ni inzererezi: abafite ubumuga bwo mu mutwe akenshi barangwa n’iyo ngeso yo kuzerera, bavuga, basaba,batoraguzwa,...
3.Gutwara i bendera ry’igihugu: wabona kubera uburwayi yararifashe nk’umwenda usanzwe ndetse yikundiye amabara meza yaryo, bityo akumva ko yari abonye ibolo!
4.Ntabwo muri iyi nkuru batubwiye niba barasanze yarihishe cyangwa niba yararigendanaga kuko nyine ari inzererezi!
5.Ese aramutse arwaye koko, akababaza aho abashinzwe kuririnda bari bagiye aritwara, aho igisubizo nticyabagora cyangwa akababwira muri ya mvugo y’abntu ivuga ngo..TWESE TURI ABASAZI NUKO NJYE MBARUSAHA GUSHABUKA?? Poli, shishoza umurekure.

shishoza yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka