Gatsibo: abayobozi b’imirenge 3 bari mu maboko ya police

Abanyamabanga shingwbaikorwa b’imirenge ya Kiramuruzi, Rwimbogo na Kabarore bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano hamwe n’ubufatanyacyaha bw’ubuhemu bakoze mu mwaka wa 2010.

Abanyamabanga nshingwabikorwa ba Kiramuruzi na Rwimbogo bafunzwe kuva tariki 30/01/2012 naho uwa kabarore yafunzwe tariki 01/02/2012.

Aba bayobozi baregwa kuba barahaye impapuro zigaragaza ko abacuruzi baguze toni zirenga 500 z’ibigori mu mirenge bayobora kandi bitaraguzwe maze bituma abo bacuruzi babona amafaranga basabiwe n’abayobozi b’uruganda bidakwiye bitera minisitere y’ubucuruzi igihombo cya miliyoni 175.

Minisitere y’ubucuruzi yagiranye amasezerano n’uruganda rutunganya ifu y’ibigori rwa Mukamira kuzagurira abahinzi bo mu ntara y’iburasirazuba umusaruro w’ibigori. Byari biteganyijwe ko umucuruzi uguze ibigori mu murenge asinyirwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze ko babonye umusaruro umucuruzi aguze.

Mu bacuruzi, bagiye muri ubu bucuruzi harimo abakoranye ubwumvikane n’abayobozi b’uruganda bituma bakora impapuro mpimbano babifashijwemo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babasinyiye ko ibigori biguzwe mu mirenge yabo bituma amafaranga asohoka bidakwiye.

Ibyo byangombwa bigeze mu ruganda byatumye uwari umuyobozi w’uruganda, Nduwayezu Enoch, n’abacuruzi bategeka abari bashinzwe kwandika umubare w’ibiro bigeze mu ruganda kwandika bemeza ko bakiriye ibigori bitageze mu ruganda amafaranga arasohoka bitari ngombwa.

Ubu benshi mu babigizemo uruhare bakurikiranywe n’ubutabera kugira ngo baryozwe amakosa bakoze harimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa basinyiye ibyangombwa by’ibihimbano.

Abacuruzi bashyira mu majwi ni Mporebucye Eric wandikiwe ko yaguze toni 300 z’ibigori mu murenge wa Kiramuruzi nta n’ikilo yahaguze nk’uko byemezwa n’abanditswe ko bamugurishije.

Mu murenge wa Rwimbogo bivugwa ko hagurishijwe toni 131 n’ibilo 884 by’ibigori kandi abitwa ko babigurishije bavuga ko abo banditswe ko baguze nabo bataziranye.

Mu murenge wa Kabarore byanditswe ko haguzwe toni 72 z’ibigori nabo bacuruzi abagurisha ibigori muri Kabarore batabazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka