Gatsibo: abaturage barasabwa gutanga amakuru y’ibibera mu ngo

Umuryango Haguruka urakangurira abaturage gutanga amakuru ku bikorwa by’itotezwa biba bimaze iminsi mu miryango bigashakirwa igisubizo hakiri kare hatabaye ubwicanyi.

Mu kiganiro Haguruka yagiranye n’abayobozi b’ibanze bo mu karere ka Gatsibo tariki 28/03/2012, umunyamategeko muri haguruka, Mujawamariya Dativa, yasobanuye ko kuganira ku bibazo byo mu miryango no kubishakirwa ibisubizo biri muri bimwe bishobora kugabanya amakimbirane cyane cyane ibyakunze kuboneka mu karere ka Gatsibo aho abagabo bica abagore, abana bakica ababyeyi babo biturutse ku mitungo.

Kuva umwaka watangira mu karere ka Gatsibo hagaragaye ubwicanyi bwabereye mu murenge wa Nyagihanga aho umwana yishe umuryango we awutemaguye ndetse n’ubundi bwicanyi umugabo yakoreye umwana we w’imyaka 25 amutemaguye amuhoye ko aje kumukiza igihe umugabo yarwanaga n’umugore.

Mujawamariya Dativa umunyamategeko mu muryango Haguruka avuga ko kuba ihohoterwa rigera aho rivamo ubwicanyi mu babana biterwa n’uko ahanini abaturage badatanga amakuru ku bikorwa by’itotezwa biba bimaze iminsi mu miryango. Yabashishikarije kugaragaza ibibazo biba biri mu miryango bigashakirwa igisubizo hakiri kare hatabaye ubwicanyi.

Bamwe mu baturage bavuga ko gutanga amakuru no kuganira atari igisubizo gikumira ubwicanyi mu miryango ahubwo ko igikwiye ari ugutandukanya imiryango ifitanye ibibazo.

Bavuga ko ku bunga n’ubundi nyuma bivamo kwicana bagasanga gatanya ariyo ikwiye gushyirwa imbere nk’uko byagaragajwe na bamwe mu bitabiriye ibiganiro.

Umuryango Haguruaka uvuga ko kugira ngo ihohoterwa riranduke ubuyobozi bukwiye gushishikariza ababyeyi n’abandi bafite abana mu nshingano kubaba hafi ndetse bagakurikiranwa.

Uku kwezi kwa gatatu mu byaha 52 by’ihohoterwa bimaze kugaragara 12 nibyo gusambaya abana; nk’uko bigaragazwa na polisi mu karere ka Gatsibo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka