Gatsibo: Abatemye urutoki rwa Rwamutabazi baburiwe irengero

Rwamutabazi, umusaza utuye mu mudugudu w’Itaba, akagari ka Nyabisindu, umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo yatemewe urutoki taliki 26/03/2012 n’abantu na n’ubu bataramenyekana.

Abo bagizi ba nabi batemaguye ibitoki bikomeye n’insina byari biteye kuri kimwe cya kabiri babishyira hasi batagamije kubitwara ahubwo bagamije kumuhombya. Urutoki rwatemwe rufite agaciro kagera mu mafaranga ibihumbi 500.

Rwamutabazi avuga ko mu baturanyi be nta muntu azi bafitanye ikibazo ndetse ko no mubo afitanye ikibazo nabo ntawabikora. Uwo musaza avuga ko umuntu bafitanye ikibazo ari abana b’umuryango bigeze kugura isambu hanyuma bakaza kubihakana ariko Rwamutabazi n’abaturanyi ba bavuga ko abo bana ataribo babikoze kubera aho batuye.

Igikomeje kuba urujijo ni uburyo hatemwe urutoki rwa Rwamutabazi naho urw’abaturanyi ntihagire urukoraho. Na n’ubu iperereza ntacyo rirageraho ariko haracyashakishwa amakuru; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi.

Bamwe mu baturage bavuga ko Rwamutabazi nta banzi afite ku buryo nta wamukorera ibyakozwe ahubwo ko ariwe wabyikoreye nubwo bigoye kubyemeza cyane ko nawe ntawe abishinja.

Igikorwa cy’ubugizi bwa nabi buheruka muri 2010 aho higeze kurandurwa inyanya z’umuturage nubwo atari nyinshi nk’urutoki rwatemwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka