Gatsibo: Abantu bitwikira ijoro bagatema intoki z’abandi

Mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kiramuruzi akagari Nyabisindu abantu batazwi bakomeje kwitwikira amajoro bagatema intoki z’abandi.

Taliki 26/03/2012,abagizi ba nabi batemye urutoki ruhinze kuri kimwe cya kabiri cya hegitari rw’uwitwa Rwamutabazi utuye mu mudugudu w’Itaba, akagari ka Nyabisindu ntibamenyekana.

Ubu bugizi bwa nabi bwongeye kuba taliki 21/04/2012 aho urutoki rw’uwitwa Ndungutse Emmanuel utuye mu mudugudu wa Gasave rwatemye mu masaha y’ijoro ababikoze bakaburirwa irengero.

Ndungutse avuga ko nta muntu bafitanye ibibazo kugeza aho amutemera urutoki ndetse akaba ntawe ashobora no gucyeka.

Bamwe mu baturage bavuga ko mu mudugudu wabo habera ibikorwa by’ubusinzi kandi uwasinze ashobora gukora ibyo atatekereje, bakaba basaba ubuyobozi kurwanya ubusinzi buboneka ahitwa mu Ntete. Ubusinzi butera n’urugomo rwo kurwana ndetse n’uru rutoki rwatemwe mu masaha y’ijoro kandi bamwe mu basinzi baba bari mu mayira.

Igikomeje kuba urujijo ni uko abatema intoki nta muntu ubumva batema intoki cyangwa zitura hasi, ubuyobozi bukavuga ko ibikorwa by’amarondo bigomba gushyiramo imbaraga kugira ngo bashobore gucunga umutekano.

Ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byaherukaga mu mwakwa 2010.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka