Gatsibo: Abagabo bane barashijwa kumara amezi ane basambanya ku ngufu umukobwa umwe

Abagabo bane bivugwa ko ari abo mu Murenge wa Kabarore Akarere ka Gatsibo, barashakishwa n’inzego z’umutekano bakurikiranyweho gusambanya ku ngufu umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko.

Nkuko nyiri ubwite yabisobanuye birambuye, ngo yasambanyijwe ku ngufu n’abagabo basaga bane bamusimburanaho mu gihe cy’amezi ane yamaze akingiranye mu rugo rw’umuryango utuye ahantu atari kubona uko atabaza.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 29 Mata 2014, Mariya (izina rye ryahinduwe) yavuze ko yafashwe ku ngufu kuva tariki ya 6 Mutarama kugeza tariki ya 9 Mata 2014, aho yari amaze aya mezi ane yose afungiranye mu nzu agafungurirwa amaze kwemera ko abaye umugore w’umwe muri aba bagabo bamusambanyaga ufite ubumuga bwo kutabona.

Mariya yavuze ko abo bane avugako bamufashe ku ngufu bose bavuka mu muryango umwe, bakaba baramusambanyaga bereka umwe mu bavandimwe babo ufite ubumuga bwo kutabona uko azajya arongora, kuko ngo bifuzaga ko amubera umugore.

Yakomeje avuga ko yahuriye n’abo bavandimwe bamusambanyije mu kagari ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore, Akarere ka Gatsibo tariki ya 5 Mutarama 2014, ubwo yari avuye muri Uganda yerekeza mu mujyi wa Kigali. Icyo gihe ngo yari kumwe n’uwitwa Murekatete, buza kubiriraho, ni bwo uyu bari kumwe yamucumbikishije muri uyu muryango amubwira ko ari muri bene wabo.

Mariya yagize ati: “Ku mugoroba nibwo batangiye kunyumvisha ko nkwiriye kuba umugore, ariko umuhungu ntaramubona. Bibaye nka sa kumi n’ebyiri z’umugoroba nyina w’uwo muhungu yatumije uwitwa Emmanuel, ngiye kubona mbona umuhungu ni impumyi, barambaza bati: Umva muko, uyu muhungu ntiwamwemera ngo akubere umugabo? Mbabwira ko bidashoboka”.

Yakomeje avuga ko uyu muryango wafashe ibye byose agasigarana akenda yari yagiye kogana. Yaje kubasaba imbabazi bamubwira ko bamubabariye ariko kuko bwari bwije bamusaba kurara akazegenda bucyeye.

Ati: “Byageze nijoro barambwira ngo hari abashyitsi bavuye i Kigali baje, icyumba twararagamo tukivemo tujye kurara mu yindi nzu iri aho mu mbuga, tugenda nzi ko ngiye kurarana na wa mugore twazanye ngiye kubona mbona haje abasore batatu, baramfata banjyana mu nzu ku ngufu”.

Mariya yakomeje asobanura ko wa musore ufite ubumuga bwo kutabona yashatse kumufata barakimbirana, ba basore batatu baraza batangira kuvuga ngo reka bamwereke uko babigenza. Ati: “Muri iryo joro nasambanyijwe n’abagabo babiri, bahise bamfungirana mu nzu guhera kuri iyo tariki ya 6 Mutarama, kugeza ku itariki ya 9 Mata 2014”.

Igihe ngo cyaje kugera yemera ko abaye umugore wa wa mugabo ufite ubumuga bwo kutabona, akemeza ko ari bwo baje kwemera kumufungurira, ariko bamutegeka kutarenga urwo rugo.

Nyuma yo kumufungurira, nyina w’abo bahungu yahamagaye umugabo witwa Ndamage ngo aze yerekere Emmanuel ariwe ufite ubumuga bwo kutabona, uko babigenza anashimangira ko bajya bakomeza kumusambanya kugira ngo nibamutera inda ntazabone uburyo aba akivuye aho.

Yakomeje avuga ko mbere y’uko ava muri urwo rugo nyina w’abo bahungu yahoraga abatuka ababaza impamvu batamutera inda. Mariya yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango utuye wonyine ahantu hari ishyamba ku buryo atari kubona uko atabaza cyane ko no muri ako gace atari ahazi.

Kugira ngo abashe kubacika, Mariya avuga ko yabeshye ko ashaka kujya gusenga. Ati: “Hari kuri Pasika, umukobwa araza aho nari ndi arambwira ngo mbeshye ko nshaka kujya gusenga, kugirango mbone uko nsohoka. Nuko mbwira uwo mubyeyi ko nshaka kujya gusengera ahitwa Kibondo, kuko ariko uwo mukobwa yari yabwiye, mbibwiye uwo mukecuru ahita abyemera”.

Mariya yahise yirukira ku buyobozi bw’Akagari ka Simbwa abusobanurira ikibazo afite, buhita bumufasha kubona n’umucumbikira kandi w’umuganga ukora ku kigo nderabuzima cya Kiziguro.

Mariya avuga ko ibyamubayeho byamugizeho ingaruka zikomeye atazi n’uko zizarangira ngo kuko ngo yumva yarabaye igisenzegeri, kandi ngo iyo ashatse kwihagarika ntamenya igihe byaziye.

Murara Kazora Fred, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore yavuze ko ikibazo cya Mariya bakimenye, bakagishyikiriza Polisi kandi ko abo muri urwo rugo bemera ko yahabaye, akaba yari yarashakanye n’umuhungu wabo nyuma bakaza gushwana.
Murara yagize ati: “Icya mbere twakoze ni ukumugeza kuri polisi no kumugira inama, kandi twamufashije kwivuza ngo barebe niba nta zindi ndwara yanduye”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo, Spt Tebuka Pierre, yavuze ko ikibazo cya Mariya giteye urujijo, ariko hakiri gukorwa iperereza.

Yagize ati: “Mariya yamaze iwabo w’aba bahungu amezi ane nta muntu n’umwe ubizi, nyuma biza kumenyekana avuga ko yafashwe ku ngufu n’abahungu bo muri urwo rugo, ibimenyetso by’uko yafashwe ku ngufu biratugora kugira ngo duhamye icyaha kuko niba byari bisanzwe bimubaho atarakomerekejwe nyuma y’amezi ane, ntibyoroshye kubona ibimenyetso by’uko yafashwe ku ngufu”.

Abo bagabo bose uko ari bane, ntibaragezwa mu butabera ngo bakurikiranwe ku cyaha baregwa, hakaba hagishakishwa ibimenyetso bifatika kugira ngo batabwe muri yombi.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka