Gasiza: Yatawe muri yombi azira kwiba ibirayi

Umusore witwa Nizeyimana Frederic, tariki 10/01/2012, yatawe muri yombi n’ubuyobozi bw’akagari ka Gasiza umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, azira kwiba ibiro 150 by’ibirayi yatwaye tariki 23/12/2011, ubwo umukoresha we yari amutumye kubigura akabitwara atishyuye.

Uwera Monique, wibwe ibirayi, avuga ko yabwiye abakozi be gupimira ibirayi uyu musore amaze kubishyira ku igare ahita agenda atishyuye, kuva ubwo yirinda kugaruka mu isoko rya Gasiza. Yagize ati “Nahoraga muhamagara mubwira ngo azaze anyishyure, akambwira ko nta mwenda andimo”.

Nizeyimana yemera ko ibirayi yabitwaye ariko akavuga ko yasize amwishyuye, ahubwo ari ugushaka kumubeshyera. Abandi bacuruzi bemeza ko Nizeyimana atigeze yishyura ndetse ko yahise acika muri iryo soko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gasiza, Ndikumana Fiacre, avuga ko hari ibimenyetso byerekana ko Nizeyimana yibye ibirayi ku buryo bihutiye kumushyikiriza ubuyobozi bwa Polisi ya Rulindo kugira ngo yisubanure ku byo aregwa.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka