Gashora: Umufundi yahanutse hejuru y’inzu yubakaga ahita yitaba Imana

Nyandwi Innocent w’imyaka 61 y’amavuko yahanutse hejuru y’inzu maze ahita yitaba Imana, ibi byabereye mu mudugudu wa Kagasa I mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera tariki 09/05/2014.

Nyakwigendera yakoreraga uruganda rw’abahinde rurimo kubakwa ruzajya rukora ibyuma rwitwa IMANA STEEL Ltd Company, ngo akaba yahanutse hejuru y’igikwa nyuma y’aho umwiko yakoreshaga uhanukiye hasi nawe agenda uwukurikiye nkuko bivugwa na bamwe mu bakozi bakoranaga.

Bagize ati “umwiko ukimara kumucika twabonye nawe ahise yikubita hasi atangira kuzana urufuzi niko guhita dutabaza abayobozi bacu nabo bihutira kumujyana kwa muganga”.

Uyu mugabo ngo yaje gushiramo umwuka nyuma yo kugezwa kwa muganga mu bitaro bya ADEPR Nyamata, kuri ubu umurambo we ukaba watangiye gukorerwa isuzuma.

Ubuyobozi bw’urwo ruganda ruvuga ko Nyandwi ashobora kuba yari afite ikibazo cy’uburwayi bw’umutima, ariko ngo ibyo biragaragazwa neza n’ibisubizo bya muganga.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka