Gasabo: Yarohamye mu kiyaga ahasiga ubuzima
Umusore w’imyaka 20 witwa Alexandre Niyonzima yarohamye ku kiyaga cy’igikorano (Artificial Lake) cya Nyarutarama kuri uyu wa gatandatu tariki 20/10/2012 ahasiga ubuzima, umubiri we kugeza ubu ukaba utaraboneka.
Iki kiyaga kimaze guhitana abantu bagera kuri 15 muri uyu mwaka kandi abenshi muri aba barohamamo ni abana bagwamo mu gihe abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo cyangwa se badahari; nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.
Abaturage barasabwa kuba maso kugira ngo imfu ziturutse ku kurohama zidakomeza kwiyongera, ababyeyi nabo bakaba basabwa gukurikirana abana babo bakamenya niba ahantu hose bagiye hari umuntu mukuru.

Ingo zifite ibyobo bifata amazi n’imyanda nazo zisabwa gufata ingamba zihamye zo kubirinda kuko bishobora gutwara ubuzima bw’abana.
Abanyarwanda barasabwa kandi kutajya koga batambaye amakoti yabugenewe ababuza kurohama, bakumva ko barebwa n’ubuzima bwabo kuko hataboneka abapolisi bo guhagarara kuri buri kiyaga n’ahandi bogera ngo ababuze kujyamo badafite ayo makote.
Polisi ikomeza ibuza abantu bose kogera mu kiyaga cya Nyarutarama ngo kuko kitaberanye no kogerwamo.
Abatunze ubwogero (Swimming pool) iwabo n’ahandi nabo barasabwa gufata ingamba zo kurwanya impanuka ziberamo kuko byagaragaye ko naho hagwamo abantu.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibibyose ni ingaruka zi ibyemezo bigayitse bya rosa mukankomeje uriya mukobwa ntiyorashye
ibibyose ni ingaruka zi ibyemezo bigayitse bya rosa mukankomeje uriya mukobwa ntiyorashye