Gasabo: Umusore yatawe muri yombi akoresha amafaranga y’amahimbano

Polisi yo mu karere ka Gasabo yataye muri yombi umusore witwa Mbarushimana Janvier w’imyaka 24, tariki 13/05/2012, akurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amahimbano.

Mbarushimana yatawe muri yombi ubwo yaguraga itabi mu iduka riherereye muri santere ya Kabuga akishyura inoti y’ibihumbi bibiri y’amahimbano. Ubu acumbikiwe kuri station ya polisi ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje gukorwa; nk’uko polisi y’igihugu ibitangaza.

Polisi y’igihugu irasaba buri wese ndetse n’amabanki kugenzura neza amafaranga n’izindi mpapuro mbere yo gutanga serivisi mu rwego rwo kwirinda ayo manyanga.

Naramuka ahamwe n’icyaha, Mbarushimana ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’itanu n’icumi, akanacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100; nk’uko ingingo ya 202 n’iya 204 by’amategeko y’u Rwanda ahana abiteganya.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka