Gasabo: Abantu 11 bafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru urubyiruko rw’abasore 11 bafashwe bizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo witwa Safari Kevin w’imyaka 21. Polisi ivuga ko aba bantu bari barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19. Uru rubyiruko rwafatiwe mu Kagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021.

Ni abasore bari hagati y’imyaka 18 na 28 y’amavuko,ubwo Polisi yaberekaga itangazamakuru ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata ahagana saa munani bafatirwa mu nzu y’umuturage bivugwa ko aba hanze y’u Rwanda wayisigiye uwitwa Irankunda Jean w’imyaka 28 uyu ashinzwe kuyikorera amasuku na Nzamurambaho Yves w’imyaka 22 umukozi w’imwe muri Sosiyete zigenga zishinzwe umutekano ushinzwe kurinda iyo nzu, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Uru rubyiruko rwafashwe rurimo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo ariwe Safari Kevin kandi bitemewe n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19. Nta munsi tudakangurira abantu kwirinda ibikorwa bitemewe, tuributsa abaturarwanda ko bakwiye kubyubahiriza uko biri.”

CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi ifatanya n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze mu gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ashyirwa mu bikorwa.Yavuze ko urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abaturage batanga amakuru y’abarenze ku mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abaturawanda gukomeze kubahiriza amabwiriza yashyizweho uko yakabaye kuko COVID-19 ntaho yagiye. Yaboneyeho no gushimira abaturage badahwema gutanga amakuru y’abarenga ku mabwiriza.

Safari wari watumiye bagenzi be mu isabukuru ye yo kwizihiza amavuko yagiriye inama urubyiruko rugenzi rwe ko rukwiye kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 yicuza ibyo yakoze.

Yavuze ko bari mu isabukuru yo kwizihaza isabukuru ye y’amavuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi ariyo mpamvu Polisi yabafashe.

Yagize ati “Twafashwe twizihiza umunsi mukuru wanjye w’amavuko twarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Ndagira inama uwo ariwe wese cyane cyane urubyiruko guhagarika ibirori kimwe n’ibindi bikorwa byose binyuranyije n’amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Koronavirusi.

Nzamurambaho Yves usanzwe ari umukozi w’ikigo kigenga gishinzwe gucunga umutekano yavuze ko yakuye isomo mubyabaye ubutaha azajya yirinda ibikorwa byose bihuza abantu benshi bishobora kuba byavamo intandaro yo gukwirakwiza iki cyorezo.

Abafashwe bigishijwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 banacibwa amande.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Umva mwongere ubunyamwuga kuko ninge nyir’ubwite mwavugaga ariko nsanze ibyo navuze sibyo navuze nabonye mwarabihinduye.

Nzamurambaho yves yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

aba bantu batumva bajye bahanwa by’intangarugero kuko nibo batuma icyorezo cya covid 19 kidashira mugihugu

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Abantu bizihiza Isabukuru y’amavuko ni millions na millions.Ariko ikibabaje,nuko abibuka gushaka Umuremyi wabahaye ubuzima ari mbarwa.Benshi bakora ibyo Umuremyi atubuza,kubera ko muli Matayo 7:13,14,Yezu yerekanye ko abakristu nyakuri ari mbarwa.Niyo mpamvu iyi si yuzuyemo ibintu bibi:ubujura,ubusambanyi,intambara,ruswa,amanyanga,etc….kandi Imana ibitubuza.Benshi bibera gusa muli shuguli,politike,sport,akazi,amashuli,etc…,bakibagirwa gushaka Imana,babifatanyije n’akazi gasanzwe.Gushaka Imana bivuga kujya mu byerekeye Imana,urugero gushaka umuntu ukwigisha bible ku buntu,kugirango iguhindure.Urugero,ukamenya ko muli 1 Yohana 2:15-17 havuga ko abibera mu by’isi gusa batazabona ubuzima bw’iteka (muli paradizo).Cyangwa ukamenya ko iyo dupfuye tutaba twitabye Imana,ahubwo Yezu yavuze ko tuba tumeze nk’abasinziriye mu gitaka,kandi ko ku munsi w’imperuka,azazura abapfuye barashatse Imana bakiriho,akabaha ubuziima bw’iteka.

biseruka yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka