Gasabo: Abagore babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica uruhinja

Jeanne Nzamukosha na Jeanne Icyoribera batuye mu Kagali ka Masoro, umurenge wa Ndera, akarere ka Gasabo bafungiye kuri biro bya Polisi ya Ndera, kuva kuwa Gatatu tariki 02/05/2012 bakekwako kwica uruhinja.

Nzamukosha w’imyaka 26 na Icyoribera w’imyaka 45 bakomoka mu karere ka Huye, batawe muri yombi nyuma y’uko uwahoze ari umugabo wa Nzamukosha witwa Theoneste Mwumvaneza aje kumusura ntamusange mu rugo agacyeka ka ko yagiye gukuramo inda.

Kuko hari mu masaha y’ijoro, yahise abimenyesha abantu bari ku irondo, abaturanyi ndetse na Polisi nayo irabashakisha ibata muri yombi n’umurambo irawuvumbura.

Mu gihe polisi igikora iperereza, umurambo w’uruhinja wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Polisi by’i Kibagabaga, kugira ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyamwishe.

Abaturanyi bavuga ko Nzamukosha yirinze kujya kwa muganga mu gihe yari atwite ndetse akanacengana n’abajyanama b’ubuzima inshuro nyinshi.

Baramutse bahamwe n’icyo icyaha, bahanishwa igihano cyo gufungwa kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu hakurikijwe ingingo ya 325 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko ari icyaha kirenze ukwemera, ati: “Ntibyumvikana ukuntu umubyeyi agira uruhare mu kwihekura”.

Supt. Theos Badege yasabye ko buri wese aba ijisho ry’umuturanyi we no gutanga amakuru ku buryo bwihuse ku nzego z’umutekano.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka