Ganira na Rtd Maj David Rwabinumi wazahaje Inzirabwoba arashisha iyi mbunda

Rtd Maj David Rwabinumi ni umwe mu Nkotanyi 600 zari mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (CND) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rugamba rwo guhagarika Jenoside ni we wakoreshaga imbunda yubakiwe ikimenyetso ku gisenge cy’iyi nyubako. Byinshi ku rugamba yahuye na rwo bikurikire muri iyi video.

Camera : Intsinzi TV

Editing : Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muli iyi Video,aravuga ko bamurashe bomb shells zitabarika kuli CND.Kuba bataramurashe ni igitangaza.Aravuga ko iyo aba GP ba EX-FAR bazaga bateraga CND,yarabarasaga bagasubirayo.Indege nazo zarazaga akazirasa zigasubirayo. Ngo yishe abasirikare benshi babaga bageze hariya kuli Round About ya Kimihurura bateye CND.Ikibi nuko mu ntambara hapfiramo abantu benshi,abandi bakaba Casualties.Nibe abantu bose bakundanaga ntibarwane nkuko Imana idusaba.Bituma bamwe batajya mu ntambara z’isi kubera imyemerere yabo no gutinya imana.

gisagara yanditse ku itariki ya: 12-07-2020  →  Musubize

Mwenedata byari byiza kuba ntamuntu wakishe undi nk’uko Imana ibishaka. Ariko kuva satani yacumuza Adam na Eva, intambara ziriho kugeza ku mperuka y’isi, umusirikare urwanya umwanzi aba akorera Imana kuko aba arwanya ikibi atabara abantu, n’Imana ni Nyir’ingabo(igira abasirikare/ abamarayika bashinzwe intambara cg urugamba).
Nkotanyi mwarakoze cyaaaaane, Inkotanyi ni ubuzima. Imana izabahe ijuru, muzibukirwe ubwitange butoroshye n’ubuzima mwadutambiye ngo tubone igihugu kandi tubeho. Inkotanyi ntimukazime kuko tuzabyara turere Inkotanyi.

Dada yanditse ku itariki ya: 14-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka