Gakenke : Yitwikiye inzu kuko umugore yamwimye amafaranga yo kunywera inzoga

Bazirasa w’imyaka 31 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Bukanka, akagali ka Kagoma, umurenge wa Gakenke yatwitse inzu ye tariki 18/05/2012 kubera ko umugore yanze kumuha amafaranga yo kunywera inzoga.

Bazirasa w’abana batatu yageze iwabo saa moya n’igice atukana na nyina umubyara bapfuye ko Bazirasa yari ashyigikiye umuntu uburana n’uwo nyina. Yakomeje ajya iwe, asaba umugore we amafaranga bari bagurishije inzoga ngo ajye kuyanywera, ariko umugore arabyanga batangira gutongana.

Umugabo yagize umujinya akusanya ibintu byo mu nzu arabitwika bifata igisenge kirakongoka ; nk’uko byemezwa na Gasasa Evergiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke.

Umugore n’abana batatu bagiye gucumbika kwa nyina wa Bazirasa mu gihe iyo nzu yatwitswe itarasanwa. Uwo mugabo wakoze ayo mahano aracyashakishwa kugira ngo aryozwe icyo cyaha.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka